MENYA UMWANDITSI

  • Abagore batwite barya ibitaka bishobora kubagiraho ingaruka

    Hari abagore batwita bakavuga ko bumva bashaka kurya ibintu ubusanzwe bitaribwa, harimo ibitaka, amakara y’imbabura, ingwa n’ibindi, kandi bakavuga ko batashobora kubyibuza kubera ko babiretse babura amahoro ndetse bakumva baguwe nabi. Ariko se ibyo biterwa n’iki? Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko hari aho bigera uko (...)



  • Somalia: Habonetse umuntu ufite impyiko enye

    Ubusanzwe abantu hafi ya bose bagira impyiko ebyiri, ariko hakabaho n’abandi bagira impyiko ziyongera kuri izo, ugasanga umuntu afite impyiko enye, gusa ibyo bikaba ari ibintu bidasanzwe nubwo uzifite ngo adashobora kubimenya keretse agiye kwa muganga bitewe n’ikibazo afite, bakaba bamupima bamukorera ibyitwa (...)



  • Ubwo uwo mugore yajyanaga umurambo muri banki

    Yafashwe azira kujyana umurambo w’umugabo muri banki

    Muri Brazil, umugore w’imyaka 42 yatawe muri yombi akurikiranyweho kuzana umurambo w’umugabo muri banki, ashaka kugira ngo afate inguzanyo mu izina rye.



  • General Francis Omondi Ogolla

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yaguye mu mpanuka

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu.



  • Habarugira Alexis wakoresheje imbunda yirwanaho n

    Ubumenyi yari afite ku mbunda bwamufashije kwirwanaho hagira n’abarokoka Jenoside (Ubuhamya)

    Ku rwibutso rwa Ntarama habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 120 yabonetse mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama yombi iherereye mu Karere ka Bugesera, hanatangirwa ubuhamya bwa Habarugira Alexis wakoresheje ubumenyi yari afite ku mbunda agashobora kwirwanaho (...)



  • Bahawe gatanya ya burundu bitewe no kwibeshya k

    Bahawe gatanya ya burundu biturutse ku kwibeshya

    Mu Bwongereza, umugabo n’umugore bahawe gatanya ya burundu babibeshyeho, biturutse ku kwibeshya k’umwanditsi wo mu kigo gifasha abantu mu by’amategeko (law firm), wohereje dosiye itariyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.



  • Mukeshimana avuga ko yihishe muri uru rufunzo kugeza atabawe, gusa ngo abandi Batutsi benshi barahatikiriye

    Urugendo rwa Mukeshimana warokokeye Jenoside mu Bugesera n’uko yiyubatse

    Mukeshimana Mediatrice avuka mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, ari na ho yarokokeye. Mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 16 y’amavuko yiga mu mashuri yisumbuye ahitwa i Remera-Rukoma, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Ariko mu gihe cya Jenoside yari mu biruhuko, bituma yirukankana n’abo mu muryango we, bamwe (...)



  • Kuririmba no gucuranga ibikoresho bitanga umuziki, bigira akamaro gakomeye ku bwonko –Ubushakashatsi

    Kuririmba cyangwa se gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza no mu gihe umuntu ageze mu zabukuru, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza.



  • Louise Mushikiwabo

    Ubu nibuka abanjye numva nkomeye mu mutima - Ubuhamya bwa Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Aganira na Jeune Afrique, yatanze ubuhamya bw’uko yibuka urupfu abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu nyuma y’imyaka 30 bishwe ngo (...)



  • Ambasaderi Musoni James (hagati) acana urumuri rw

    Zimbabwe: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe, Abanyarwanda, inshuti zabo, abayobozi mu nzego zitandakuye, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bakorera muri icyo gihugu, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abantu basaga Miliyoni mu 100 gusa.



  • Uruganda rwa Kanzenze ntirwigeze rushobora gukemura ikibazo cy

    Bugesera: Bakomeje gushakisha uko buri muturage yagerwaho n’amazi meza

    Mu Karare ka Bugesera, ikibazo cy’amazi kimaze igihe kitari gito gishakirwa umuti urambye, ndetse hakozwe na byinshi birimo kubaka inganda zitunganya amazi, harimo n’urwa Kanzenze rutunganya ahabwa Umujyi wa Kigali, andi agahabwa Akarere ka Bugesera, ariko ikibazo ntikirangira, gusa ngo hari gahunda yo kugikemura burundu.



  • Byukusenge Eugenie yatanze ubuhamya bw

    Uko Byukusenge yahishwe n’inka, agaburirwa n’imbwa mu gihe cya Jenoside (Ubuhamya)

    Byukusenge Eugenie yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokeye mu Mudugudu wa Kagese, Akagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.



  • Bugesera: Bacanye urumuri rw’icyizere rufite umwihariko

    Ku rwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga ibihumbi mirongo ine na bitanu(45.000), habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, nyuma gikurikirwa n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rutari rusanzwe.



  • Minisitiri Musabyimana Jean Claude n

    Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera ko kuzamura imibereho myiza y’abaturage bashinzwe ari inshingano zabo bose, kandi imibereho igahinduka igana imbere, kuko utajya imbere, aba asubira inyuma.



  • Amerika: Abayisilamu banze gusangira Ifutari na Perezida Biden

    Perezidansi ya Amerika yateguye ibirori bito byo gusangira ifutari n’umuryango w’abanyamerika b’abayisiramu hamwe n’abakora mu butegetsi bwa Perezida Biden, bari mu gifungo cya Ramadhan. Iyi nkuru ikimenyekana yazamuye uburakari ndetse bamwe mu batumiwe batangaza ko batazitabira uwo musangiro uteganyijwe tariki 9 Mata 2024.



  • Yasize irage rivuga ko umutungo we uzatwarwa n

    U Butaliyani: Umukecuru yaraze Miliyoni eshanu z’Amadolari umunyamahanga biteza impaka

    Mu Butaliyani, umukecuru w’imyaka 80 utari ufite abazungura bamukomokaho, yasigiye umunyamahanga umutungo we w’agaciro ka Miliyoni 5.4 z’Amadolari, bitera ikibazo abisengeneza, bari bizeye ko ari bo bazamuzungura.



  • Koffi Olomide arahatanira kuba Umusenateri

    RDC: Koffi Olomide arahatanira kuba Senateri

    Koffi Olomide, umuhanzi w’Umunyekongo w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, ni umukandida mu matora y’Abasenateri, akaba avuga ko naramuka atowe, azateza imbere cyane cyane Intara akomokamo ya Sud-Ubangi.



  • Uwahawe impyiko y

    Amerika: Uwa mbere watewemo impyiko y’ingurube yasezerewe mu bitaro

    Muri Amerika, umurwayi wa mbere ku Isi watewemo impyiko y’ingurube yatashye iwe, nyuma yo gusezererwa n’ibitaro bya ‘Massachusetts General Hospital’, akaba atashye yari amaze ibyumweru hafi bibiri akorewe ubwo buvuzi.



  • Bill Clinton ayoboye itsinda rizamuhagararira Perezida Biden mu #Kwibuka30

    Perezida Biden yagennye Bill Clinton nk’uyoboye itsinda rizamuhagararira mu #Kwibuka30

    Perezida Joe Biden w’Amerika, yatangaje abagize itsinda rizamuhagararira mu muhango wo gutangira icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uteganyijwe ku itariki 7 Mata 2024, iryo tsinda rikazaba riyobowe na William Jefferson Clinton, wabaye Perezida w’Amerika wa 42.



  • Davido agiye kurega ikinyamakuru cyo muri Kenya

    Umuhanzi Davido yiyemeje kurega abamwanditseho ibinyoma

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, uririmba mu njyana ya ‘Afrobeat’ ndetse umaze kwegukana ibihembo bya ‘Grammy Awards’ inshuro eshatu, yavuze ko agiye kurega abamwandtseho inkuru y’ikinyoma cy’uko yatawe muri yombi ari muri Kenya ku byaha bifitanye isano (...)



  • Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

    Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

    Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yarahiriye kuyobora Senegal nka Perezida wa gatanu uyoboye Repubulika ya Senegal nyuma ya Leopold Sedar Senghor, Abdou Diouf, Abdoulaye Wade ndetse na Macky Sall.



  • Perezida Abdel al-Sissi watorewe kuyobora Misiri

    Abdel Fattah al-Sissi watorewe kuyobora Egypt ararahira kuri uyu wa Kabiri

    Perezida wa Misiri (Egypt), Abdel Fattah al-Sissi ararahirira kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, mu ngoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko.



  • Air Force One, indege ya Perezida wa USA

    Amerika: Haravugwa ubujura bw’amasahani muri ‘Air Force One’

    Muri Amerika, mu ndege ya ‘Air Force One’ cyangwa indege itwara Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, haravuwa ubujura budasanzwe kandi bukomeza kwisubiramo kenshi, by’umwihariko, bukorwa igihe Perezida Biden yagiye mu rugendo rw’akazi. Ibyo byatumye abanyamakuru bakunze kujyana na we basabwa kurushaho kwitwararika.



  • Igicumucumu kizwiho kuvura indwara zitandukanye

    Byinshi ku gicumucumu kizwiho kuvura indwara zitandukanye

    Ikimera cyitwa igicumucumu kirazwi cyane mu Rwanda, ndetse no mu bindi bihugu cyane cyane ku bantu bakunze kwivura indwara cyangwa se kuzikumira bakoresheje ibimera barakizi, mu Gifaransa bacyita amazina menshi, harimo ‘Oreille de lion’ (ugutwi kw’intare), ‘Queue de lion’ (umurizo w’intare), ‘Grosse tête’ (umutwe munini), (...)



  • Uganda: Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere yapfuye

    Itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye ku cyumweru mu masaha y’umugoroba, rivuga ko Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere ‘UPDF AirForce’ Brigadier Gen.Stephen Kiggundu yitabye Imana.



  • Pasiteri James Ng

    Kenya: Pasiteri Ng’ang’a ahamya ko urubyiruko rukoresha ‘TikTok’ rupfa imburagihe

    Pasiteri James Ng’ang’a uzwi cyane muri Kenya, avuga ko urubyiruko rukoresha urubuga rwa TikTok ari abantu bavumwe, akazi bakora gusa kakaba ari ugusakuza ku mbuga nkoranyambaga. Uwo muvugabutumwa yavuze ko ubundi urubyiruko cyangwa abato batagombye gupfa kare, kubera ko Imana itwara abakuze gusa.



  • Jacob Zuma yarokotse impanuka y

    Afurika y’Epfo: Jacob Zuma yarokotse impanuka y’imodoka

    Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yarokotse impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye, agonganye n’umuntu wari utwaye imodoka kandi yasinze, maze abo mu ishyaka rya Politiki aherutse gushinga, batangira gushinja ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuba ryagize uruhare muri iyo mpanuka.



  • Ubukwe bwabaye mu 2021 bukaba bumenyekanye ubu

    Amerika: Umwe mu mpanga z’abakobwa zifatanye yashatse umugabo mu ibanga

    Muri Amerika, umwe mu mpanga zifatanye zizwi cyane nka Abby Hensel na Brittany Hensel, yashatse umugabo mu 2021, ariko amakuru akomeza kugirwa ibanga kugeza ubwo yashyizwe hanze vuba aha n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Today.



  • Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, asobanura ibijyanye na Ramadhan

    Kwiyiriza, kwigomwa imibonano mpuzabitsina, gufasha abakene: Byinshi ku gisibo cya Ramadhan

    Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, yasobanuye byinshi ku gisibo gikorwa n’Abayisilamu nk’imwe mu nkingi z’idini ya Islam, n’abategekwa kugikora ndetse n’abatagomba kugikora, ndetse n’impamvu umubare w’Abayisilamu bakangukira ibyo kujya mu Musigiti mu gisibo wiyongera, bikagira inyungu no ku batari Abayisilamu.



  • Afurika y’Epfo: Abantu 45 baguye mu mpanuka y’imodoka

    Muri Afurika y’Epfo, bisi yakoze impanuka ihanuka hejuru y’ikiraro nyuma ihita ifatwa n’inkongi, mu Majyaruguru y’Intara ya Limpopo yica abantu 45, harokoka umwana w’umukobwa umwe w’imyaka umunani (8) wenyine, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri icyo gihugu.



Izindi nkuru: