Abayobozi ba Cameroun basabye ko hakorwa isuzuma ku murambo wa Charles Kipkorir Kipsang, Umunyakenya wari umukinnyi w’ikirangirire mu gusiganwa ku maguru, wikubise hasi agapfa ubwo yari yitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka ‘Mount Cameroon Race of Hope’, ribera muri Cameroun.
Umugabo ukomoka muri Leta ya Missouri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aravugwaho kuba yarishyuye umuntu akamuca amaguru yombi, akabeshya ko yayaciwe n’ikimodoka gihinga (tractor) mu buryo bw’impanuka, ibyo akaba yarabikoze agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi mu buryo bw’uburiganya.
Uwahoze ari umukozi wa CIA(urwego rwo muri Amerika rushinzwe iperereza no gushaka amakuru) yakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 40 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusohora amabanga ya CIA agatangazwa ku rubuga rwa WikiLeaks.
N’ubwo kwambara inkweto ari isuku ndetse bikaba birinda n’indwara zimwe na zimwe zishobora guterwa no gukandagira hasi ahantu handuye hari za mikorobe zitagaragara, ariko na none kugenza ibirenge bitambaye inkweto mu rugo cyangwa se ahantu hasukuye, bigakorwa rimwe na rimwe ngo ni byiza nk’uko bisobanurwa na Dr. Meghan (...)
Ubushakatsi butandukanye, harimo n’ubwakozwe na Kaminuza ya SanFrancisco muri Leta ya Calfornia muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko umuntu usanzwe ufite ibikoresho by’ikoranabuhanga, amara nibura amasaha arindwi ku munsi ari kuri interineti. Iza ndetse zikaba zaba nyinshi kurushaho ku bantu bakora akazi (...)
Umubyeyi wo muri Uganda witwa Mariam Nabatanzi Babirye, uzwi cyane ku izina rya ‘Mama Uganda’, avuga ko avunwa cyane no kubona ibitunga abana be 44 kuko umugabo we yabamutanye guhera mu 2015.
Umugore wo mu Bushinwa ari mu mazi abira nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, aho yiyemerera ko yashyize udukoresho tw’ikoranabuhanga twa GPS mu modoka za Polisi y’aho atuye, kugira ngo ajye agenzura aho ziri bityo itamufatira amakamyo.
Bamwe mu bagize Sindika y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka (ACPLRWA) barahiriye kwinjira mu Muryango wa RPF-Inkotanyi, banatora ubuyobozi bushya bw’Umuryango.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko ubutaka buhingwa bwose bwo hirya no hino mu gihugu burimo gushyirwa muri ‘system’ y’ikoranabuhanga, izajya ituma ugiye kugura ifumbire yo gukoresha mu murima we, ayihabwa hashingiwe ku miterere y’ubutaka bwe, habanje (...)
Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.
Perezindasi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yanenze cyane raporo y’amapaji 388 yakozwe n’Umushinjacyaha Robert Hur, ivuga ku nyandiko z’amabanga, aho yerekanye Perezida Joe Biden wa Amerika, nk’umugabo ushaje kandi ufite ikibazo cyo kutibuka (une mauvaise mémoire).
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yakatiwe n’Urukiko rw’ubujurire igihano cyo gufungwa umwaka harimo amezi atandatu y’igihano gisubitse, bivuze ko hari amezi atandatu azamara adafunze.
Ingabire Victoire ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yaburanye urubanza rwo guhanagurwaho ubusembwa, nyuma y’uko hashize imyaka itanu afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo myaka akaba ari yo iteganywa n’itegeko ko usaba guhanagurwaho ubusembwa agomba kuba nibura amaze imyaka (...)
Umubyeyi wa Kelvin Kiptum uherutse kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka, yasabye Leta ya Kenya gukora iperereza ku rupfu rw’umwana we.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko isarura ry’imyaka cyane cyane ibigori byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga A, ryahuriranye n’imvura nyinshi, bituma hari abahinzi bagorwa no kubona aho bumishiriza umusaruro wabo, kuko nta bwanikiro buhagije buhari, Minisiteri zitandukanye zikaba ziyemeje (...)
Gutanga amaraso bisanzwe bizwi ko ari uburyo bwo gutabara, bigakorwa ku bushake bw’abayatanga, kuko baba bazi ko azakoreshwa mu kurengera ubuzima mu buryo butandukanye, ariko ibyo abantu benshi bashobora kuba batazi ni uko burya abatanga amaraso na bo ubwabo bibagirira akamaro mu buryo butandukanye, nk’uko bisobanurwa na (...)
Muri Kenya, umugabo witwa Francis Silva Gilbert Koech, yasabye umuvugizi w’inkiko gufatira ibihano Umucamanza witwa M.C.Oundo, kubera ko yahamagaje mu rukiko umubyeyi we ufite imyaka 100 witwa Penina Nyambura, kugira ngo aze kuburana kuri dosiye y’ubutaka nubwo ubuzima butameze neza.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente tariki ya 9 Gashyantare 2024 yakiriye Eric W. Kneedler, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ahanini ku butwererane mu nzego zitandukanye.
Ambasaderi uhoraho wa Senegal muri UNESCO, Souleymane Jules Diop, wari umutumirwa mu kiganiro ‘Journal Afrique’, cyatambutse kuri TV5 Monde, agaragaza ko umuryango wa Perezida Macky Sall wamaze kwimukira muri Maroc.
Bivugwa ko uko abantu bagenda bakura, n’ubushobozi bwo kugira ibyo birengagiza igihe bibaye ngombwa, bugenda buzamuka, ariko umukecuru w’imyaka 71, wo muri Leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatumye bigaragara ko ibyo gufuha byo bikomeza na nyuma y’imyaka 70.
Dr Cairo Ojougboh, wahoze ari Umudepite uturuka muri Leta ya Delta muri Nigeria, yapfuye bitunguranye mu gihe yarimo areba umukino wa 1/2 wahuzaga igihugu cye na Afurika y’Epfo, mu gikombe cya Afurika (CAN/ AFCON 2023) kibera muri Côte d’Ivoire.
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Agata Kornhauser-Duda wa Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, basuye irerero ry’abana bato ryo muri Village Urugwiro rya ‘Eza Early Childhood Development Center’, bakirwa n’abana baharererwa n’urugwiro rwinshi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Madamu Jeannette Kagame ku rubuga rwa X.
Abayobozi bo muri Nigeria bahamagariye abaturage babo baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika cyane kubera ibyo bise ibikangisho bitari mu buryo bweruye, mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024 hari umukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria.
Miss Japan 2024, Karolina Shiino ufite imyaka 26 ukomoka muri Ukraine, yiyambuye iryo kamba nyuma yo kuvugwaho kuba akundana n’umugabo ufite umugore.
Mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, impanuka yatewe na Gaz yishe abana babiri bo mu muryango umwe, umubyeyi wabo (nyina) na we wakomeretse cyane ubu akaba ari mu bitaro bya Kanombe aho arwariye kandi ararembye.
Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye agace k’ubukerarugendo muri Chili ka Valparaiso, gaherereye hagati muri icyo gihugu, yica abantu 122, kandi imibare ishobora gukomeza kwiyongera nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu mwaka wa 2050, umubare w’abarwara kanseri uzaba wariyongereyeho 77%, ugereranyije n’uko imibare y’abayirwara yari imeze mu 2022.
Muri Tanzania, mu Ntara ya Katavi muri Mpanda, umugabo witwa Nilanga Francis yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura umwana we, akajyana isanduku irimo umubiri we mu rugo kugira ngo usengerwe umwana we azuke.
Ni impanuka yabaye ahagana mu saa sita z’ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, iturutse ku guturika kwa Gaz, byakuruye inkongi ihita yica abantu 3 ako kanya, abandi 298 barakomereka, bikaba byabereye ahitwa Embakasi mu Murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Muri Turkey, umugore aherutse gusaba gatanya kubera ko umugaba we yanga kwiyuhagira, agahora anuka ibyuya ndetse n’amenyo ye akayoza rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru gusa.