Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 17 Mutarama 2024 bongeye gutora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero Umudugudu w’Amajyambere, habereye impanuka ya Gaz yaturitse, inzu yari ituwemo na Kabagwira Clarisse irakongoka, hangirika ibintu bifite agaciro k’asaga Miliyoni 3,800,000Frw.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko rusange rya Afurika, ari uguhuriza hamwe imbaraga z’abikorera n’iza Leta.
Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko z’uwitwa Ndayishimiye Fabien akazubaka iruhande rwa Hoteli yaguze na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (ubu yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi).
Ambasaderi wa Algérie mu Rwanda Mohamed Mellah, yagiranye ibiganiro na Visi perezida w’umutwe w’Abadepite mu Rwanda Mukabalisa Donatille, aho bibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi no gukomeza kwagura umubano w’inteko Ishingamategeko z’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame uri i Davos mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum), yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken. Baganiriye ku bufatanye n’umubano w’ibihugu byombi, ndetse no guharanira amahoro arambye mu karere hakemurwa umuzi (...)
Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Mahembe, ku musozi wa Kizenga ahakorwaga amaterasi y’indinganire, habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.
Mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ahitwa kuri Shangazi, ahari kubakwa Sitasiyo ya lisansi, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 urukuta rw’inzu yubakwaga yagwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka.
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.
Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu ko Abanyarwanda ari bo bonyine bafite umurongo bagomba guha igihugu cyabo. Perezida Kagame yavuze ko uko ibintu byaba bimeze kose, nta muntu aho yava hose ku isi ukwiye kubwira Abanyarwanda uko babaho, ko uwo bakwemera gutega amatwi ari uwabaha (...)
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko wo kugira umwere Wenceslas Twagirayezu, ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, bityo ko buzajuririra uwo mwanzuro nk’uko bwabitangaje mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X.
Meteo-Rwanda yatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Mutarama 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe kugwa mu gihe cy’iminsi 10 izateza ingaruka zirimo imyuzure n’inkangu, abantu bagasabwa gukomeza gufata ingamba zo kwirinda.
Intore Tuyisenge Jean de Dieu, umuhanzi w’indirimbo gakondo, avuga ko yahisemo guhanga mu njyana gakondo mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo gukunda igihugu ku bakuru n’abakiri bato.
Umutwe wa Al-Shabaab urwanya Ubutegetsi bwa Somalia washimuse kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yari mu butumwa bw’akazi muri Somalia nyuma yo kugwa mu gace Al-Shabaab igenzura.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye zimwe mu mpamvu zituma hari imiti ihagarikwa yamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko Abanya-Palesitine batagomba gushyirwaho igitutu cyo kuva muri Gaza, kandi ko ari uburenganzira bwabo bwo gusubira mu byabo igihe intambara izaba irangiye.
Salem Bazoum, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, tariki ya 8 Mutarama 2024 yararekuwe ahita ajyanwa mu gihugu cya Togo.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku kongera ubufatanye ku mishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo.
Mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahaherereye Hotel Le Printemps, urukuta rwagwiriye abantu batatu, umwe muri bo ahita apfa, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu bikorwa byo kuhazamura inyubako nshya.
Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2023 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Mbonimana Gamariel wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma akaza kwegura kubera ikosa ryo gutwara imodoka yasinze, akomeje kugaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bikorwa bitandukanye atanga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n’imyitwarire myiza. Muri iyi minsi (...)
Muri Senegal Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ry’iki gihugu, rwanze Dosiye ya Ousmane Sonko utavuga rumwe n’umutegetsi muri iki gihugu, ngo kubera ko itujuje ibisabwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko gusigasira ibyageweho ndetse no gukora cyane rukiteza imbere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko tariki ya 5 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani, uri mu ruzinduko mu bihugu biri muri aka karere ka Afurika.
Igihangange mu gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abafite ubumuga (Paralympic games) ku Isi, Oscar Pistorius, wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukunzi we yafunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi kubera imyitwarire myiza yagize muri gereza, nk’uko urwego rushinzwe igororero muri Afurika y’Epfo rubitangaza.
Inyito z’ahantu hatandukanye mu Rwanda usanga zifitanye isano n’amateka yo hambere ndetse ugasanga ayo mateka yarabayeho ari ukuri ariko uko ibisekuru bisimburana abantu babifata batyo batazi aho izo nyito zikomoka.
Mu rwego rwo kurwanya Maraliya, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatanze inzitiramibu ziteye umuti mu bigo by’amashuri bifite abana biga bacumbikiwe n’ikigo, iyo gahunda ikaba ikomeje ku buryo bose zizaba zabagezeho muri uyu mwaka.
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye, yabakusanyirije amateka y’inkomoko y’izina Nyirarukobwa, agace ko mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Muri Iran abantu bagera kuri 95 baguye mu gitero cy’iterabwoba, cyagabwe hafi y’imva ya Gen Qasem Soleimani wishwe na Drone y’Abanyamerika mu mwaka wa 2020.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti w’ibinini byitwa Fluconazole 200mg ku isoko ry’u Rwanda.