Inteko Rusange ya Sena yemeje itangira ry’inshingano z’abayobozi barimo Bugingo Emmanuel, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia na Ngango James woherejwe guhagararira u Rwanda mu Busuwisi, akanaruhagararira mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève.
Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rugarika, akagari ka Nyarubuye, umudugudu wa Ndagwa tariki 31 Mutama 2024 habereye impanuka abagabo babiri bari bagiye gucukura amabuye y’urugarika baheze mu kirombe umwe avanwamo yapfuye undi akaba agikomeje gushakishwa.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagishe Meteo Rwanda cyatangaje ko Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 250.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, tariki 29 Mutarama 2024 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, ku butumire bw’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu, rya Communist Party of China (CPC).
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yakiriye itsinda ry’Abasenateri bo muri Somalia bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, bagirana ibiganiro bitandukanye ry’Igihugu.
Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe n’inkangu kuva mu ma saa sita z’ijoro rya tariki 30 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ahitwa Buranga, ubu wabaye nyabagendwa nyuma yo kuwutunganya.
Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka ‘Flow Cytometry’ ipima kanseri zose, ziganjemo izo mu maraso zapimirwaga hanze, serivisi zo kuyipima zikazajya zitagirwa no kuri Mituweli.
Perezida wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Darboux Doumbouya, basoje urugendo rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, baherekezwa na Perezida Paul Kagame na Madamu we ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Abaturage basaga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, mu bikorwa by’ubuhinzi barohamye mu Kiyaga, umunani muri bo bahasiga ubuzima abandi 31 barohorwa bakiri bazima hakaba hari gushakishwa abandi.
Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 mu Karere ka Kicukiro ku muhanda w’ahazwi nka Rwandex habereye impanuka y’imodoka yataye umuhanda, igonga ipoto y’amashanyarazi, yangiza n’ubusitani bwo hagati mu muhanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête), byakurikiwe n’ibiganiro byitabiwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye busanzweho, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Umushyikirano wabaye ku nshuru ya 19 ukamara iminsi ibiri kuva tari ya 23-24 Mutarama 2024, abawitabiriye barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda atangiramo impanuro, hanafatwa ingamba zitandukanye zo gukomeza kubaka Igihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Inama y’Abaminisitiri yarateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye.
Perezida wa Guinea, Lieutenant Général Mamadi Doumbouya, yageze mu Rwanda aherekejwe na Madamu we Lauriane Doumbouya, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima yavuze ko kuva mu bwana bwe atigeze agira inzozi zo kuzaba Minisitiri kubera amateka n’imibereho y’umuryango akomokamo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye kongerera ubushobozi Abajyana b’Ubuzima bwo gupima indwara zitandura kugira ngo bakomeze guhangana nazo kuko ziri mu zibasira abantu muri iki gihe ndetse zikabahitana.
Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka Jeep Toyota ifite pulaki nomero RAD 068 G, ya kompanyi itwara abagenzi ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo ku itariki 23 Mutarama 2024 igeze mu Kanogo iturutse mu mujyi, irangirika bikomeye ndetse inagonga ipoto ya ‘Camera’ y’umutekano.
Leta y’u Rwanda yemereye ubufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine, bwo kubona amafaranga y’ishuri bigamo muri Pologne, mu rwego rwo kubafasha gukemura ikibazo cy’amikoro bagaragaje.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutama 2024, yibukije urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubaka Igihugu, birinda ikintu cyose cyakongera gukururira Abanyarwanda mu macakubiri yakongera kugeza u Rwanda kuri Jenoside.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahamagariye ibihugu byo muri G-77 gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2024, rigaragaraza ko hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Igihugu hakaba hateganyijwe imvura nyinshi, ugereranyije n’iteganyijwe mu bindi bice.
Rimwe na rimwe hirya no hino mu Gihugu humvikana abantu bakuru barimo abagabo bubatse cyangwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bafatwa bakajyanwa mu bigo bijyanwamo cyane cyane inzererezi.
Hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi, yatangaje igiciro fatizo cy’ibigori aho ikilo cy’ibihunguye kizajya kigurwa 400Frw naho ibidahunguye bikagurwa 311Frw.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement/NAM) irimo kubera i Kampala muri Uganda, yahamagariye abayobozi n’abatuye Isi gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro, (...)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement-NAM) irimo kubera muri Uganda. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ahagarariye Perezida wa (...)
Hari abantu bagira indwara y’imirari ntibamenye ikiyitera, ndetse ko ari indwara ivurwa igakira umuntu akongera kugira amaso meza kandi areba mu cyerekezo kimwe.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba uko Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika n’iy’u Rwanda, bikomeza gutsura umubano.