Urubyiruko rurasabwa kwanga uburozi bw’ababyeyi babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Hon. Mukabarisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite, arasaba urubyiruko kwanga uburozi bahabwa na bamwe mu babyeyi babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hari kuri uyu wa 2 Nyakanga2016 mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye i Nyarubuye, hanafungurwa k’umugaragaro urwibutso rushya rwa Jenoside rwuzuye rutwaye miliyoni 365FRW.
Hon Mukabarisa aherekejwe n’Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo, yasabye buri wese kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi harwanywa ingengabitekerezo yayo, asaba ko ubuhamya butangwa bwabikwa mu mashusho kugira ngo bibere gihamya abagishukwa cy’abahakana Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko hagomba no kumenyekana ubuhamya bw’abishe, asaba urubyiruko kwirinda uburozi bahabwa n’ababyeyi babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ndagira ngo ngire icyo mbwira urubyiruko abana bacu dukunda, ni mwe mizero y’igihugu cyacu,nimwe mukwiye gusigasira ibyasizwe n’ababyeyi beza, abagifite ababyeyi babi bashaka kubarogesha ingengabitekerezo ya Jenoside mubamagane mubigishe bave ibuzimu bajye ibuntu”.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barokotse Jenoside, bagiye bashimira Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside amahoro akagaruka mu Rwanda.
Nkubiri Alfred ati “Abahakana n’abapfobya Jenoside reka mbibutse ko itaje ngo yiture aho yateguwe kuva kera! Njye mureba narokotse inshuro enye kuva muri 1959, turashima Imana kuba dufite Leta nziza itavangura, ishakira buri Munyarwanda ubumwe n’amahoro”.
Nsabyumukiza Albert, watemaguwe umubiri wose, avuga ko yakijijwe n’inkotanyi zisanze agihumeka zikamuvuza agakira.
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, yasabye abaturage guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko mu Karere ka Kirehe yagiye ihagaragara aho bamwe bagiye bagaragaza ibikorwa byo gushinyagura.
Yakomeje agira ati “Icyiza ni uko aba bantu tugiye gushyingura mu cyubahiro nta na rimwe ibi bizongera kubaho kandi n’ababishe bari bazi ko bazazima, ubu ntibazimye bagaruriwe agaciro ahubwo ababishe ni bo bitesheje agaciro”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|