Urwibutso rwa Gisozi rwahaye Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare ku isi andi makuru atari afite

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare ku isi David Lappartient yatangaje ko gusura urwibutso rwa Genoside rwa Kigali, byamuhaye andi makuru arenze kure ayo yari afite ku Rwanda.

David Lappartient (hagati) yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
David Lappartient (hagati) yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, nibwo Umufaransa Lappartient yatemberejwe mu bice byose bigize uru rwibutso ruherereye ku Gisozi, abasha kwirebera imbonankubone ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gutemberezwa ibice byose birugize, Lappartient yavuze ko byamuhaye ishusho y’uko umuntu ashobora guhinduka mugenzi we ariko anashimira u Rwanda kuba rwariyemeje gufasha abantu kutazibagirwa ibyabaye.

Yagize ati Nari nzi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ariko gusura uru rwibutso bituma umenya neza uko abantu bashobora guhinduka nk’abasazi.

Lappartient yeretswe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso
Lappartient yeretswe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso

Perezida Lappartient wari uherekejwe kuri uru rwibutso Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana, azafungura ku mugaragaro irushanwa ry’Amagare mu Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda.

Iri siganwa rizatangira kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018, ritangirire mu Karere ka Rwamagana.

Yari aherekejwe n'itsinda bakorana mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi
Yari aherekejwe n’itsinda bakorana mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi
Lappartient asinya mu gitabo cy'abashyitsi
Lappartient asinya mu gitabo cy’abashyitsi
Bafashe n'ifoto ry'urwibuto
Bafashe n’ifoto ry’urwibuto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka