Umva indirimbo “Twibuke twubaka” ya Danny Vumbi na Bruce Melody

Umuhanzi Danny Vumbi afatanyije na Bruce Melody bashyize hanze indirimbo yitwa “Twibuke twubaka” ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Danny Vumbi na Bruce Melody bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka bise "Twibuke twubaka"
Danny Vumbi na Bruce Melody bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka bise "Twibuke twubaka"

Iyo indirimbo iri mu njyana ituje ya “Soul”, irimo ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda kandi bunabahamagarira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amwe mu magambo yayo agira ati “Kwibuka twubaka ni bibe intero mu Rwanda rushya; amateka twanyuzemo atubere intwaro y’ejo heza.

Twubake igihugu kizira amacakubiri! Turwubake ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, urw’umutuzo n’umutekano, u Rwanda rwiza u Rwanda rwacu.”

Danny Vumbi avuga ko bahisemo kuririmba iyo ndirimbo mu njyana ya “Soul” bagamije gutanga ubutumwa mu njyana ituje.

Agira ati “Twashatse amanota harimo akantu k’akababaro hanyuma dushaka nanone ya njyana wakumva ituje itatuma ushaka guhaguruka ngo usimbuke.”

Aha niho ahera avuga ko injyana zose zidakwiriye gukorwamo indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; nkuko abahanzi bamwe babivuga. Ahubwo ngo Abanyarwanda baba bakeneye indirimbo zituje zibahumuriza.

Ati “Hari ibiganirompaka bikunze kuvugwa cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka, abantu bavuga ko injyana zose umuntu yakoramo indirimbo yo kwibuka ariko njye ntabwo ariko mbyumva.

Njye ndumva gukora indirimbo ishobora kuba yabyinisha abantu cyangwa yatuma babyina mba numva ari imyidagaduro cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabikundira Too

Kelly Slowly Claude yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ndabafana Cyane Mwempi

Kelly Slowly Claude yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka