Sena yiyemeje gukora ubuvugizi ngo i Karama hubakwe urwibutso rwa Jenoside rufatika

Nyuma y’igihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Karama bifuza ko rwubakwa neza, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urufatika, ruzafasha mu kumenyekanisha iby’ubwicanyi bwahabereye.

Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urwibutso rwa Karama rufatika
Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urwibutso rwa Karama rufatika

Yabyemeye ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Karama, ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, yari yitabiriye hamwe n’abandi Basenateri ndetse n’Abadepite.

Yagize ati “Nk’Inteko Ishinga Amategeko, turabizeza ubuvugizi kuri Guverinoma, ariko na nyuma tukajya kugenzura niba ibyifuzo twabagejejeho byarashyizwe mu bikorwa.”

Yabivuze nyuma y’uko Hon Mugesera, nk’uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Karama, yagaragaje ko urwo rwibutso rukwiye kubakwa neza, rukabarirwa mu zifashishwa mu gusobanura amateka ya Jenoside ku rwego rw’Igihugu.

Yagize ati “Twakora igenamigambi, tukajya tuvuga ngo muri uyu mwaka tuzakora iki, mu wutaha tuzakora iki, ariko na Leta ikadufasha kuko byose ni ibya Leta.”

Yongeye no kugaragaza icyifuzo cy’uko agahanda kagana ku Murenge wa Karama, gashamikiye ku wugana i Kibeho wamaze gushyirwamo kaburimbo, na ko kashyirwamo kaburimbo, ariko na Kiliziya y’i Karama yiciwemo Abatutsi benshi ikagirwa urwibutso rwa Jenoside.

Ati “Kiliziya, abayobozi bayo barayiretse, biyubakira iyindi. Indi iri aho imaze imyaka 30 nta kiyikorerwamo. Turashaka ko iba urwibutso. Turashaka no kwandika ku rukuta rwayo amazina dufite yose y’abazize Jenoside.”

Ibi byanashimangiwe na Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Dr. Philbert Gakwenzire, wagize ati “Uru rwibutso rwa Karama rukwiye gushyirwa ku rwego rw’Igihugu. Umwihariko wa mbere wa hano i Karama ni uko ari ho hahungiye Abatutsi benshi muri Mata 1994, hakicirwa Abatutsi benshi. Ayo mateka akwiye kubungabungwa mu buryo bw’umwihariko.”

Yakomeje avuga ko uru rwibutso rwakwifashishwa mu gusobanurira abaturage mu gusubiza amaso inyuma kugira ngo bamenye aho bavuye n’aho bajya, maze yungamo ati “Ariko n’izindi nzu ziri mu mbago, bitabujije imirimo isanzwe ihakorerwa gukomeza, na ho hakitabwaho, hakajya isomero, hakajya ibyumba byo kuganira ku mateka y’u Rwanda n’uburere mboneragihugu.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Karama ruhukiyemo imibiri ibarirwa mu bihumbi 68. Hari hahungiye Abatutsi babarirwa mu bihumbi 100, kandi Perezida wa IBUKA mu Rwanda avuga ko Abatutsi bahahungiye ari benshi, kuko ugereranyije n’utundi duce tuhakikije, abaturage baho bari bunze ubumwe nk’uko byagaragaye hagati ya 1959 na 1963, ubwo Abatutsi batotezwaga mu Rwanda.

Ikindi ngo hari hatuye Abatutsi benshi abandi bakabahungiraho nk’abantu basangiye akaga, kandi birwanagaho n’ubwo byaje kugaragara ko “nta nduru irwana n’ingoma”.

Indi mpamvu hari hahungiye Abatutsi benshi ni uko Hategekimana Deogratias wari Burugumesitiri wa Runyinya, igizwe ahanini n’Umurenge wa Karama kuri ubu, yari yababeshye ko bazabarinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka