Perezida Kagame na Madamu batangije #Kwibuka30 (Amafoto)

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi banyacyubahiro n’inshuti z’u Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024 ku rwibutso rwa Kigali ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, bacanye urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi muri Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, ukaba wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Imihango yo kwibuka yakomereje muri BK Arena ari na ho hatangiwe ibiganiro bitandukanye ku mateka ya Jenoside kuri uyu munsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka