Nyamasheke: Bababazwa n’abadasaba imbabazi z’ibyo bakoze muri Jenoside

Mu Karere ka Nyamasheke hari bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko batumva impamvu nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe hakiri bamwe mu babahemukiye kugeza ubu bataratera intambwe ngo babasabe imbabazi bigatuma ibikomere bidakira.

Abahaburiye ababo baje kubibuka
Abahaburiye ababo baje kubibuka

Kankindi Sperata, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko yiciwe hafi umuryango wose ndetse n’umugabo we, dore ko ari bwo yari agishaka. Yatangiye guhungana uruhinja rw’icyumweru ari na yo mfura yabo umugabo yari amusigiye.

Mu guhungira mu bitaro bya Bushenge biri mu Karere ka Nyamasheke, uyu mubyeyi avuga ko yiboneye bamwe mu baganga bateraga umugongo Abatutsi babaga babigannye baje kwivuza ibikomere ndetse ngo na we ubwe atamazemo kabiri bamusohoye nabi n’urwo ruhinja rwe ngo abavire mu bitaro asange abo bitaga bene wabo mu bihuru.

Ati “Habayeho abaforomo bazima n’abandi bari bahindutse nk’inyamaswa. Uwitwa Philomène yangiriye impuhwe aravuga ati ‘nubwo utari mu bitaro ndagukorera ifishi kugira ngo ubone aho uryama n’uruhinja rwawe, ariko habonetse n’abandi baforomo barimo Mariya Mukambaraga, ba Mathilde abo, aho kugira ngo bafashe abantu kubaho ahubwo bajyaga kubahururiza bakaranga aho bihishe.”

Igishengura umutima w’uyu mubyeyi ngo ni uko kugeza ubu, imyaka 25 ishize hakiri bamwe mu bamuhemukiye bataratera intambwe ngo nibura bamusabe imbabazi. Muri bo harimo n’abari abaganga muri ibi bitaro ndetse akaba ngo adashobora kwibagirwa umwe mu barimu bakoranaga wayoboye igitero cyishe abo mu muryango.

Kankindi Sperata wiciwe umuryango we hafi ya wose avuga inzira y'umusaraba yanyuzemo kugira ngo arokoke
Kankindi Sperata wiciwe umuryango we hafi ya wose avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo kugira ngo arokoke

Akomeza agira ati “Hari nk’umuntu twagiye tuvuga kenshi witwa Mwambari yari umuntu ujijutse w’umwarimu abaturage baramwizeraga cyane, nuko yegeranya abahingwaga abizeza ko agiye kubashakira imfashanyo arangije azana igitero kirabagota kirabica. Twagiye tumuvuga mu gihe cyose twibutse tukanamwingingira gusaba imbabazi kuko imbabazi si izacu ni iz’Imana zitabayeho ntacyo twaba turi cyo igihe cyose azazira twe twiteguye kuzimuha.”

Mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Bushenge, umuyobozi wabyo CSP Oreste Tuganeyezu yavuze ko kuba abanyamwuga ndetse n’umutima wo gukunda abarwayi ari byo abaganga babuze muri icyo gihe ,none ngo mu byo bari gukora harimo gukomeza kubitoza abaganga bo muri iki gihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko n’ubwo hari abakoze Jenoside bashobora gukomeza kwinangira, bitazabuza aka karere gukomeza ingamba n’inzira zose zo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko butaramenya umubare nyawo w’ababiguyemo icyakora ngo hamaze kumenyekana abaganga 13 babikoragamo na 7 bo mu bigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro,abarwayi n’abarwaza bo nta makuru aramenyekana.

CSP Oreste Tuganeyezu avuga ko barimo kubaka bundi bushya abaganga n'abaforomo babereye u Rwanda
CSP Oreste Tuganeyezu avuga ko barimo kubaka bundi bushya abaganga n’abaforomo babereye u Rwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b'ibigo nderabuzima n'ibitaro bya Bushenge
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Bushenge
Niyibizi Ntabyera Hubert, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke avuga ko batazigera bacika intege mu gukomeza kunga Abanyarwanda
Niyibizi Ntabyera Hubert, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke avuga ko batazigera bacika intege mu gukomeza kunga Abanyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusaba imbabazi nubushake bwumuntu ku bahatira kuzisaba ntamumaro u birimo kuko ibyo bituma azisaba zituzuye kuko bitavuye, kumutima iaho kuzisaba uko bazabireke

gakuba yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka