Nta gisubizo kiraboneka ku hazimurirwa imibiri yangirikira mu rwibutso rwa Muhoza

Mu Karere ka Musanze ntibarafata umwanzuro ku kibazo cy’imibiri isaga 800 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikomeje kwangizwa n’amazi mu rwibutso rwa Muhoza.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza rwarashaje ku buryo imibiri irimo inyagirwa
Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza rwarashaje ku buryo imibiri irimo inyagirwa

Bamwe mu bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso, bavuga ko rwashaje ku buryo imibiri yatangiye kwangirika kubera kuva.

Iki kibazo kigarutsweho mu gihe hasigaye iminsi itarenze 30 ngo mu Rwanda rwinjire mu gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994.

Ubuyobozi bw’akarere bwashatse kuba buyimuriye mu rwibutso rwa Busogo ariko bamwe mu bafite ababo bahashyinguye muri uru rwibutso babitera utwati.

Kayitesi Chantal avuga ko kwimura ababo ari ugusibanganya amateka y’ibyabereye muri Muhoza.

Agira ati “(abacu) biciwe aha ngaha, kubajyana i Busogo ni ukuzimangatanya amateka ya hano.”

Yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018.

Abitabiriye inama babaza ibibazo by'uko batishimiye aho abavandimwe babo bazize Jenoside bashyinguye
Abitabiriye inama babaza ibibazo by’uko batishimiye aho abavandimwe babo bazize Jenoside bashyinguye

Uwitwa Nyiramahoro Vestine utuye mu murenge wa Cyuve, we avuga ko kubajyana mu rwibutso rwa Busogo biruta kubagumisha ahanyagirwa, ariko bigakorwa mu gihe hagishakwa uko urwibutso rwabo rwubakwa.

Ati “Kuba bari hariya ntabwo bidushimishije, bahavanwe bashyirwe mu rwibutso rwiza aho batanyagirwa, aho imivu idatemba ngo isange bene wacu hariya."

Gashabizi wea asa n’ugaya Akarere ka Musanze kubera nyuma y’imyaka 24 hakigaragara urwibutso rushaje gutyo, mu gihe utundi turere twamaze kubaka inzibutso z’ikitegererezo.

Ati “Ntabwo bikwiye ko mu myaka 24 haba hakiri imibiri inyagirwa. Biraduhungabanya iyo tubona imibiri y’abavandimwe bacu inyagirwa turashaka urwibutso hano.”

Guverineri Gatabazi yungurana ibitekerezo n'abitabiriye inama
Guverineri Gatabazi yungurana ibitekerezo n’abitabiriye inama

Urwibutso rwa Busogo ni rwo rwakomeje kuza ku isonga mu hateganywa kuzaba himuriwe imibiri. Ariko nta mwanzuro wafashe ahubwo hatorwa komite yashinzwe kuzasuzuma niba urwa Busogo rukwiye cyangwa harebwa ubundi buryo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, nawe wari witabirye iyi nama, yavuze ko abacitse ku icumu bafite uruhare runini mu kuzahitamo aho ababo bashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Abacitse ku icumu bazahabwa umwanya wo kwemeza ahazashyingurwa iyi mibiri. Niba hahagije cyangwa hujuje ibisabwa byose bikazakorwa muri iyi minsi ijana tugiye kujyamo yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Imibiri y’abazize Jenoside iri mu rwibutso rwa Muhoza igizwe n’umubare minini w’abiciwe ahahoze urukiko. Indi mibiri ni iy’abiciwe hirya no hino mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka