Mali: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Mali, tariki ya 13 Mata 2024, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyabereye muri Centre International de Conférence de Bamako (CICB).

Muri iyo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mali, Senegal, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, Jean Pierre Karabaranga, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yaranzwe na politiki y’ivangura kuva mu 1959 kugeza mu 1994 aho Jenoside yagizwemo uruhare n’abantu benshi bitewe n’inyigisho mbi zigishijwe muri iyo myaka yose.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka kandi ko itatunguranye ahubwo yari yarateguwe n’ubutegetsi bwabibye amacakubiri, byose bikaba amahanga arebera, ntihagire igikorwa.

Yasabye kwamagana abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari cyo cyiciro abateguye bakanakora Jenoside bagezeho kandi ko abagize uruhare muri Jenoside bari hirya no hino kimwe n’abayipfobya bakwiye gukurikiranwa bakabiryozwa.

Yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Mali, anasaba abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo barimo bamwe mu Banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu banyamahanga babibafashamo.

Uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Mali, Alain Noudehou kimwe n’uhagarariye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Fulgence Zeneth, bashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza akababaro ko kuba Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bya Afurika ndetse n’amahanga muri rusange byaratereranye u Rwanda igihe Abatutsi bakorerwaga Jenoside.

Uwari uhagarariye Guverinoma ya Mali, Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Mali, yagarutse ku mikoranire n’ubuhahirane u Rwanda rufitanye na Mali, avuga ko igihe kigeze ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda, akarwanya urwango ndetse n’amakimbirane ashingiye ku moko.

Yashimiye ubuyobozi bw’indashyikirwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ubutwari bwo guhagarika Jenoside ndetse n’intambwe Igihugu kimaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, habayemo gutanga ubutumwa 30 bw’urubyiruko n’abato batuye muri Mali bwagarutse cyane ku mateka Igihugu cyanyuzemo ndetse no kwiyemeza gukomeza kwibuka ayo mateka ashaririye kandi ko isi igomba kuyakuramo amasomo yo kwirinda ko haba Jenoside ukundi ari mu Rwanda no mu bindi bihugu. Bahawe umurage wo Kwibuka nk’inshingano bagomba gukomeza.

Abitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 banagejejweho ubuhamya bwa Donatile Karurenzi wayirokotse, uba mu Bubiligi wagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo we n’abandi Batutsi bari bahungiye i Kabgayi.

Itsinda Askia ryasubiyemo indirimbo “Never Again” ndetse hanatangwa impano z’igitabo cyanditswe na Madamu Dimitrie Sissi Mukanyiligira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yise “N’Accepte pas de Mourir/Ntukemere gupfa” kigaruka ku mateka ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kutemera guheranwa n’ayo mateka, akanga kwemera gutwarwa n’urupfu ahubwo aharanira kubaho kandi neza kandi abigeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka