Leta ntizigera ituza igihe hari abakigaragaza ingengabikerezo-CNLG

Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, buravuga ko Leta itazigera ituza mu gihe hari abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenosie.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG ashimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba gucika abatabyemera bakayimira ikabaheramo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG ashimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba gucika abatabyemera bakayimira ikabaheramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside, Jean Damascene Bizimana, ashimangira ko uko imyaka igenda ishira, ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka ku buryo bugaragara, ariko ngo hari abo ikigaragaraho.

Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka ku buryo bugaragara, ariko hari abo ikirimo bake, rero Leta iri maso kuko n’abo ikigaragaraho ntituzabyemera! Turashaka ko ibisohokamo cyangwa bakayimira ikaguma mu nda yabo, ntidukeneye ko bajya ku yibiba mu bandi Banyarwanda bazima.”

Dr Bizimana yagarutse cyane ku bashinyagurira abarokotse Jenoside atanga urugero rw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 66 warokotse Jenoside, wabwiwe n’umwe mu bagifite ingengabitekerezo ko asumbwa n’ingurube ye.

Ku munsi wo gusoza icyunamo ku wa 13 Kamena 2016, na bwo ngo hari umugore winjiye mu kabari avuga amagambo asesereza abacitse ku icumu rya Jenoside ati “Mwumvise ukuntu abantu bamokaga uboshye imbwa!” avuga abari bahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Dr Bizimana, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi 20 y’abatutsi bishwe muri Jenoside ku wa 19 Kamena 2016 yavuze ko abantu nk’abo batazigera bihanganirwa, asaba buri Munyarwanda guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iki kibazo kikarangira burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukome urushyo mukoma ningasire naho ubundi bisa no kugosorera mu rutete kuko ntawarukwiye gucibwa umutwe muri iki gihugu hejuru y’ingufu zashyizweho ngo abaomba kuruca baruce burundi ariko mbona bucyana ayandi uko bwije uko bucyeye

kayihura yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka