#Kwibuka30: Intumwa za USA ziyobowe na Bill Clinton zageze mu Rwanda

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, hamwe n’izindi ntumwa z’Umukuru w’icyo Gihugu, Joe Biden, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Perezida Joe Biden wa Amerika, yari yatangaje ko azohereza itsinda rizamuhagararira mu muhango wo gutangira icyunamo, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024.

Mu bandi bagize iryo tsinda ry’Intumwa za Amerika harimo Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda witwa Eric Kneedler, hamwe n’Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi na Afurika, Mary Catherine Phee.

Hari na Casey Redmon, Umujyanama wihariye wa Perezida Joe Biden, akaba n’Umuyobozi mukuru ushinzwe Amategeko n’Inama Nkuru y’Umutekano mu biro bya Perezida wa Amerika (The White House).

Bill Clinton n'intumwa bari kumwe bakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe
Bill Clinton n’intumwa bari kumwe bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe

Harimo kandi na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije mu Biro bishinzwe Afurika no mu Kigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Bill Clinton ni we wari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda mu 1994, akaba yarayoboye icyo gihugu ari Perezida wa 42, kuva muri Mutarama 1993 kugeza muri Mutarama 2001.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka