Kesho: Interahamwe zabeshye abasirikare ko zatewe n’inyenzi zihururiza Abatutsi

Kugira ngo abatutsi bo ku musozi wa Kesho ho mu murenge wa Muhanda akarere ka Ngororero bicwe, hitabajwe abasirikare babeshywe ko hari Inkotanyi zihishe mu myobo.

Urugendo rugana ku rwibutso
Urugendo rugana ku rwibutso

Kesho ni umusozi ukikijwe n’indi misozi ibiri minini, ku rundi ruhande hakaba umugezi wa Giciye.

Abatutsi baharokoke bavuga ko bakunze guhungira kuri uwo musozi kuva mu mwaka w’1990.

Makuza Gerard ati "Aha twagize intambara zikomeye kuva mu 1990, ariko iyo twatotezwaga twazaga aha kuri aka gasozi tukirwanaho ku buryo ibitero byinshi byagendaga nta muntu byishe. Imiterere y’uyu musozi yaradufashaga cyane".

Ibi ngo byatumye interahamwe zihuruza abasirikare kuko zabonaga bazongera bakazinesha.

Havugimana Sammuel Songa avuga ko ngo abasirikare babeshywe ko kuri uwo musozi hariho inkotanyi zifite imbunda.

Ati "Uwitwa Ryaribu wari diregiteri w’uruganda rw ‘icyayi rwa Rubaya niwe wazanye abasirikare afatanyije n’izindi Nterahamwe hamwe na Bazubahande Ignace wari burugumesitiri wa komini Gaseke.

Baragiye babwira abasirikare ko kuri kano gasozi hariho inyenzi zihishe mu myobo zifite imbunda arizo zituma abaturage baneshwa ».

Abantu bagana ku rwibutso ahabereye umuhango wo gushyingura imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abantu bagana ku rwibutso ahabereye umuhango wo gushyingura imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyo gihe kandi, ngo kuba umurambo wa habyarimana wari wahungishirijwe muri urwo ruganda hamwe na guverinoma yari yariyise iyabatabazi, ngo byatumye abasirikare baba benshi ndetse n’urwango rw’abahutu ruriyongera.

Ikindi ngo cyatumye bamwe mu bahutu bahishaga abatutsi babireka, ngo ni urwango bigishijwe mu ijambo ryavuzwe na Leon Mugesera, abwira abahutu ko umwanzi wabo ari umututsi.

Kuri uyu wagatatu tariki 12 Mata 2017 naho hibutswe ku nshuro ya 23 Abatutsi 1417 biciwe ku gasozi ka Kesho.

Urwibutso rwa Jenoside ruri ku gasozi ka Kesho
Urwibutso rwa Jenoside ruri ku gasozi ka Kesho

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba alphonse Munyantwari yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abaturanyi babo kubaka ubumwe no kwisubiza agaciro bari barambuwe.

Ati « ubu twaje guha agaciro abacu bakambuwe bakicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi. Duhaguruke twihe agaciro natwe twanga icyadusubiza inyuma nk’uko perezida wa Repubulika ahora abidusaba ».

Guverineri Munyantwari kandi yasabye abazi ahaba hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru nayo igashyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NAMAHANO TUZAHORA TUBUKA

FIDERE yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Tuzababera aho mutari babyeyi gusa ntibizongera

pazzo yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

TUZAHORATUBIBUKA

MANIRAGUHA JEAU DE DIEU yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

Babyeyi nshuti bavandimwe mwashwe urw’agashinyaguro nta cyaha muregwa.abasigaye twizera ko tuzahurira mu ijuru kwa Jambo we uzi akarengane umwana we yagize abambwa ku musaraba azira ubusa.

Claudine yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka