Kabuga: Mu byobo 17 byajugunywemo imibiri y’Abatutsi, hamaze gutabururwa 11

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo muri Centre y’ubucuruzi ya Kabuga ahitwa mu Gahoromani hakomeje kuboneka imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabuga: Haracyari ibyobo bitandatu byajugunywemo imibiri y'Abatutsi bitaratabururwa
Kabuga: Haracyari ibyobo bitandatu byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bitaratabururwa

Amakuru yatanzwe muri Gacaca n’atangwa n’abaturage agaragaza ko muri 1994 muri Centre ya Kabuga hiciwe Abatutsi benshi baturukaga mu duce tw’Umujyi no mu nkengero zawo nka Ruhanga, Mbandazi, Muyumbu, Ndera, Remera, Kanombe na Masaka, bahungaga bashaka kwerekeza i Burasirazuba, abandi berekeza mu Mujyi.

Abo baje biyongera ku Batutsi bari basanzwe batuye i Kabuga. Abatutsi bageraga i Kabuga bakahasanga bariyeri eshanu zikomeye bakahabicira, imibiri yabo igatabwa mu byobo bitandukanye byacukuwe muri Centre ya Kabuga.

Bariyeri ya mbere yari ku muhanda imbere y’inzu z’uwitwa Gatarama. Iya kabiri ikaba imbere y’inzu z’uwitwa Mbambanyi. Iya gatatu ikaba ku muhanda wajyaga i Bugesera aho bitaga kwa Mayisha wari umucuruzi akaba n’interahamwe ikomeye hamwe n’abahungu be babiri,umwe yitwa Nshimiye undi akitwa Rudomoro.

Muri urwo rugo rwa Mayisha ni ho interahamwe zakoreraga ibikorwa byose by’ubwicanyi birimo kuhahagurukira zigiye kwica Abatutsi, gutanga raporo y’ibyakozwe byose no guhabwa andi mabwiriza yo gukomeza Jenoside.

Bariyeri ya kane yabaga aho bitaga kuri Kariyeri ku rugo rw’uwitwa Sibomana Faustin. Muri urwo rugo niho habanje kuboneka icyobo cyirimo imibiri ijana na mirongo itanu (150). Bariyeri ya gatanu yari ku muhanda umanuka mu Gahoromani, aho bahimbye kuri CND.

Iyo bariyeri ni yo yatangiraga Abatutsi bahungaga bakababwira ko babajyanye muri CND aho benewabo bari kugira ngo baticwa, ariko ari ukubashuka kugira ngo bose baze ari benshi bizeye ko habonetse ubuhungiro, ari na cyo cyatumye hicirwa Abatutsi benshi.

Imyenda Abatutsi bari bambaye ubwo bicwaga iri mu bitaburwa muri ibi byobo
Imyenda Abatutsi bari bambaye ubwo bicwaga iri mu bitaburwa muri ibi byobo

Abaturage bavuga ko muri 1992-1993 aho hiswe muri CND hari haracukuwe ibyobo byinshi mu ngo z’abaturage bari bahatuye. Hakaba kandi hari n’interahamwe cyane zarimo na Perezida w’interahamwe witwaga Richard wari ufite ibendera rya MRND mu rugo iwe.

Hakaba izindi nterahamwe zicaga Abatutsi cyane zarimo abitwaga Kibuye, Rusangiza, Kajinya, Rwamuhama Selemani, Kamari Abudarahamani Alias Gisaka, Maguru wari umusirikare, na Hakizimana Theogene, uwo bitaga Jeanne wasudiraga mu Gahoromani.

Harimo kandi uwayoboraga Segiteri ya Rusororo witwaga Mwongereza Bernard n’abahungu be ari bo Mudakemwa na Satire,bakaba baratwaraga imodoka y’uwitwaga Hitamungu Ignace wafunzwe kubera Jenoside ubu akaba yararangije igihano. Iyo modoka ye niyo yatwaraga interahamwe zigiye kwica.

Muri iyo Centre kuba harakorewe ubwicanyi ndengakamere ahanini byatewe n’uko hari hatuwe n’abasirikare bo kwa Habyarimana benshi barimo abitwa Adjudant-chef Gasana, Cpl Nsengiyumva, hakabamo n’abavaga mu kigo cya Kanombe baje kubafasha.

Muri ako gace habagamo n’abacuruzi bari bakomeye banateguye Jenoside nka Safari Heliminigiride, John bitaga Gikapu, Nduwamungu John, Phenias na Caporal wacuruzaga ibirayi n’abandi benshi batibukwa amazina.

Gutaburura imibiri ni igikorwa kigikomeje
Gutaburura imibiri ni igikorwa kigikomeje

Kugeza ubu, i Kabuga hamaze kuboneka ibyobo 17. Muri byo hataburuwe ibyobo 11 hasigaye 6 bitaratabururwa. Muri ibi byobo, imibiri yashyizwemo ku buryo bukurikira:

 Hari ibyobo bimwe abicanyi babanje gutwika imibiri bakoresheje aside. Hari ahandi babagerekagaho amahembe n’inzasaya by’inka, bagakurikizaho ibyuma by’imodoka zashaje, byarangira bagashyiraho sima.

 Hari aho babishe babanje kubaca imitwe,nyuma bakajugunyamo n’imihoro babatemeshaga kuko ngo hari abo bahagezaga ari bazima.Ariko bakabagerekaho biriya byose byavuzwe haruguru.

 Muri ibyo byobo kandi, hamaze kugaragaramo icyobo kimwe cy’abana bato bigaragara ko bashyizwe ukwabo.

Ibyo byobo byose byagaragayemo imyenda n’ibindi babaga bambaye kuko hari na bamwe mu barokotse Jenoside byafashije guhita bamenya ababo bahaguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BIRABABAJE KUBONA ABANTU BICWA NK’INYAMANSWA CYAKORA HARI IGIHE NABONAGA UKO BICA ABANTU NKIBAZA NIBA ABABICAGA NTAJYA NTINYUKA KUVUGA MU KANWA KANJYE NIBA NABO BAZAPFA HAAAA YEWE AKA WA MUGANI NGO NGAYA IMBWA ITAZANSANGAYO,IKIBABAJE NUKO HARI IMIBIRI Y’ABACU TUTARABONA NGO TUBASHYINGURE KANDI ABABARIYE BABICA BAHARI,IKINSHIMISHA NUKO TUBAYEHO NEZA KURUSHA ABADUKOREYE AYA MAHANO,TURASHIMA IMANA YADUKIJIJE UMUHORO N’AMAHIRI TUGASHIMA INKOTANYI ZEMEYE GUKORESHWA NA NYAGASANI.NAHO ABA BAVANDIMWE NIBAREKE UBUGOME BIHANE BASABE IMANA IMBABAZI ZIBYO BADUKOREYE KUKO IZABIBISHYUA MPAKA TWIYUBAKE DUKUNDANE NIWO MUTI

TETA UWASE yanditse ku itariki ya: 13-07-2018  →  Musubize

iteka ntangira ngusoma inkuru nkizi amarira agahita azenga mumaso😭😭😭. sinumva ukuntu abantu imana yaremye bishwe muri ubwo buryo pe!! koko??? gukora inama zo kwica umuntu umuziza ubwoko bwe?? imitima yabantu yagiye he koko.. harabaye ntihakabe.. Imana ikomeze kuruhukiriza izo roho zose mumundendezo..

hora rwanda yanditse ku itariki ya: 13-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka