Iterambere ry’u Rwanda rigomba gushingira ku Bunyarwanda _ Gen Maj Jack Nziza

Gen Maj Jack Nziza yatangaje ko iterambere ry’u Rwanda rigomba gushingira ku bumwe ndetse n’Ubunyarwanda, kugira ngo ribe Iterambere rirambye kandi ridaheza buri Munyarwanda.

Gen Jacques Nziza asanga Ubunyarwanda ari yo Ntwaro izatuma Jenoside itazasubira ukundi
Gen Jacques Nziza asanga Ubunyarwanda ari yo Ntwaro izatuma Jenoside itazasubira ukundi

Yabitangarije mu Muhango wo kwibuka abari abakozi ba Caisse Social du Rwanda yahindutse RSSB, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017.

Gen Jack Nziza yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazibagirana mu mateka y’u Rwanda ndetse no mu mateka y’isi yose, mu Rwego rwo guharanira ko itazasubira ukundi.

Yagize ati" Impamvu tudashobora kuzibagirwa ibyabaye ni uko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda inahagarikwa n’Abanyarwanda."

Yanatangaje kandi ko Kwibuka bigomba kuba umwanya mwiza wo kureba ibyabaye ku banyarwanda no gusasa inzobe, bikadufasha kurushaho kwimakaza ubumwe, kuko ariyo ntwaro izatuma Jenoside itazasubira ukundi.

Uyu muhango witabiriwe n'abana abavandimwe ndetse n'inshuti z'abahoze bakora muri Caisse social bakiriho n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu muhango witabiriwe n’abana abavandimwe ndetse n’inshuti z’abahoze bakora muri Caisse social bakiriho n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu muhango witabiriwe n’Abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakomoka ku bahoze bakorera iki kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bana bashimiye cyane RSSB kuba yarababereye umubyeyi ikabafata mu mugongo ibishyurira amafaranga y’ishuri, ubu bakaba bamaze kuba abagabo.

Bamwe mu bana bakomoka ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri Caisse Social
Bamwe mu bana bakomoka ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri Caisse Social
Gen Maj nziza yatangaje ko Kwibuka Jenoside bitazazima
Gen Maj nziza yatangaje ko Kwibuka Jenoside bitazazima
Gen Maj Nziza na Dr Bizimana Jean Damascene bifatanyije n'ubuyobozi bwa RSSB muri uyu muhango wo Kwibuka
Gen Maj Nziza na Dr Bizimana Jean Damascene bifatanyije n’ubuyobozi bwa RSSB muri uyu muhango wo Kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo afande avuga ni ukuri rwose, dukomeze kubakira ku bunyarwanda tutagiye mu macakubiri yaturanze yarinze anatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Justin yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka