Gutanga ubuhamya kw’abakoze Jenoside no gusaba imbabazi biruhura imitima y’abayirokotse

Mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu Karere ka Rusizi, umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yatanze ubuhamya maze bamwe mu barokotse bavuga ko bahoraga bavunwa n’uko ari bo gusa batanga ubuhamya mu bihe byo kwibuka none ngo ibi biratuma imitima yabo iruhuka.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b'uruganda rwa Shagasha
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’uruganda rwa Shagasha

Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kuvuga ko babangamirwa n’uko ari bo bonyine batanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka kandi abayikoze banafite amakuru menshi kubarusha bicecekeye dore ko abarokotse bo babaga biruka bahunga.

Uwitwa Mukangarambe Seraphine yagize ati “Ese ni njyewe ukwiye guhora mvuga ngo bambaraga amakoma, bisigaga ingwa, kandi ababikoze bahari? Ese nzahora mbatangira ubuhamya kandi batarapfuye? Bajye bavuga ibyo bakoze kuko byabaye ku mugaragaro, ntibikwiye kubatera ipfunywe.”

Uwitwa Ngendahimana Wellars wakoraga mu ruganda rwa Shagasha ni we wabaye uwa mbere mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wateye intambwe yo kugira ubuhamya atanga nyuma y’imyaka 25 yose ishize.

Ngendahimana Wellars watanze ubuhamya, asaba abakoze Jenoside kwicuza bagasaba imbabazi
Ngendahimana Wellars watanze ubuhamya, asaba abakoze Jenoside kwicuza bagasaba imbabazi

Muri ubwo buhamya yavuze ko abayobozi babo bababwiraga ko nta Mututsi ugomba kwinjira muri icyo kigo. Ibyo ngo byatumye bashyiraho bariyeri, bamwe mu bahahungiraga barahicirwa, na Ngendahimana agira uruhare muri ubwo bwicanyi nk’uko abyiyemerera, ariko akaba yarabisabiye imbabazi.

Abarokotse Jenoside bakiriye neza ubu buhamya bavuga ko bituma imitima yabo ibohoka ndetse ko n’abandi mu bagize uruhare muri Jenoside bakwiye kugira uyu mutima wo gutanga ubuhamya no gusaba imbabazi.

Habiyambere Leon ati “Biriya byaba byiza cyane ababikoze bagiye batanga ubuhamya kuko hari byinshi byamenyekana bitazwi. Kuba ndetse hari imibiri myinshi itarashyingurwa kubera kutamenya aho yajugunywe ni uko hari abataratobora ngo bavuge kandi iyo bavuze biratwubaka twe nk’abarokotse.”

Bamwe mu barokokeye muri Shagasha bavuga ko bakiriye neza ubuhamya bwa Ngendahimana, bagasaba ko n'abandi batera iyo ntambwe
Bamwe mu barokokeye muri Shagasha bavuga ko bakiriye neza ubuhamya bwa Ngendahimana, bagasaba ko n’abandi batera iyo ntambwe

Mu gihe muri aka karere hari abahavuka bakoze Jenoside kandi bakaba bakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihugu bahungiyemo,Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yasabye abaturage kwitandukanya na bo anashimira abatangiye gutanga ubuhamya.

Ati “Abakoze Jenoside harimo n’abahungiye mu bihugu duturanye baracyumva ko bagaruka bagakomeza umugambi wabo ariko mwitandukanye na bo tubarwanye kuko nta n’umwe ugomba gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwibuka abari abakozi barwo 37 bamaze kumenyekana kandi amakuru avuga ko hari indi mibiri myinshi itaraboneka.

Uruganda rwanoroje abarokotse Jenoside batishoboye
Uruganda rwanoroje abarokotse Jenoside batishoboye
Urubyiruko na rwo rwifatanyije n'uruganda rwa Shagasha kwibuka abahoze ari abakozi barwo
Urubyiruko na rwo rwifatanyije n’uruganda rwa Shagasha kwibuka abahoze ari abakozi barwo
Urugendo rwo kwibuka abahoze ari abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Shagasha
Urugendo rwo kwibuka abahoze ari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka