Gasabo: Mu Murenge wa Kimironko bibutse, basaba urubyiruko kwirinda abagoreka amateka

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bufatanyije na Komite ya IBUKA mu Murenge, bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Kibagabaga ruherereye muri uwo Murenge tariki 10 Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yahaye ikaze ndetse ashimira abaje kwifatanya na bo mu kwibuka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yahaye ikaze ndetse ashimira abaje kwifatanya na bo mu kwibuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yashimye abantu bose bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, by’umwihariko abaruhukiye muri urwo rwibutso rwa Kibagabaga bangana na 23,141.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we wifatanyije n’abaturage bo muri uwo Murenge, yasobanuye ko hafi y’urwo rwibutso hari Kiliziya, hakaba harahungiye Abatutsi benshi kuko bari bizeye kuharokokera.

Usibye abaguye kuri iyo Kiliziya bahashyinguwe, hashyinguwe n’indi mibiri yagiye iboneka mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kimironko, ndetse n’indi yagiye iboneka mu Mirenge ituranye n’uwa Kimironko.

Abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, na Gen (Rtd) James Kabarebe, bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, na Gen (Rtd) James Kabarebe, bitabiriye iki gikorwa

Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo avuga ko muri ako gace hatuye abahimukiye bagiye bahagura bakahubaka, yizeza abarokotse Jenoside batishoboye batuye muri uwo Murenge, ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kuko hari inkunga zitandukanye bagenerwa zibafasha kwiteza imbere.

Mu butumwa bwahatangiwe, bwahawe cyane cyane urubyiruko ni ukwirinda no kwamagana abagoreka amateka, bavuga ko Jenoside ari impanuka nyamara atari byo kuko yateguwe. Ababyeyi n’abandi bakuru basabwe gusobanurira abana amateka nyayo yaranze u Rwanda kugira ngo bamenye ukuri, bityo bibarinde ibinyoma bahurira na byo ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa andi makuru atari yo babwirwa n’abandi bantu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Musonera Gaspard, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ababyeyi kubwiza abana babo ukuri kw'ibyabaye kugira ngo bibarinde ababaha amakuru atari yo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ababyeyi kubwiza abana babo ukuri kw’ibyabaye kugira ngo bibarinde ababaha amakuru atari yo

Urwibutso rwa Kibagabaga rwegereye cyane umuhanda, ibigaragara nk’imbogamizi ku mutekano warwo, nk’uko byanagarutsweho muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi ku buryo umuhanda ushobora kunyuzwa ahandi, ntubangamire urwibutso.

Andi mafoto:

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zifasha abantu muri ibi bihe byo kwibuka, harimo n'iyo kwibuka yahimbiye Umurenge wa Kimironko
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zifasha abantu muri ibi bihe byo kwibuka, harimo n’iyo kwibuka yahimbiye Umurenge wa Kimironko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka