Dukundane Family irasaba amazina y’abajugunywe mu mazi muri Jenoside

Umuryango Dukundane Family w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahujwe no kwiga muri College Saint André(Kigali), urasaba amazina y’abajugunywe mu mazi.

Indabo zashyizwe mu Kiyaga cya Muhazi, kimwe mu mazi y'u Rwanda yajyanye benshi mu gihe cya Jenoside.
Indabo zashyizwe mu Kiyaga cya Muhazi, kimwe mu mazi y’u Rwanda yajyanye benshi mu gihe cya Jenoside.

Uyu muryango hamwe n’indi ihuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, bavuga ko kubura ababo ngo babashyingure mu cyubahiro, ndetse ntibabone byibuze amazina y’abajugunywe mu nzuzi, imigezi, ibidendezi, ibiyaga n’ahandi; ngo bikomeje gutuma intimba irushaho kubashengura imitima.

Dukundane Family, ku bufatanye n’inzego za Leta zinyuranye, yabitangarije ku Kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Rutunga uri mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Kamena; aho bibukiye ku nshuro ya 10 abajugunywe mazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhuzabikorwa wa Dukundane Family, Robert Shimirwa, yagize ati ”Turasaba ubufatanye kugira ngo aya mazina amenyekane kugira ngo tubone uko twajya twibuka abo bantu, ari na ko tuyandika ku nkuta z’urwibutso zitandukanye. Kugeza ubu tumaze kubona amazina 700, uwo mubare ni muto cyane”.

Urubyiruko rwo muri Dukundane Family ku bufatanye n'inzego zinyuranye, bakoze urugendo rwo kwibuka abajugunywe mu Kiyaga cya Muhazi, i Rutunga muri Gasabo.
Urubyiruko rwo muri Dukundane Family ku bufatanye n’inzego zinyuranye, bakoze urugendo rwo kwibuka abajugunywe mu Kiyaga cya Muhazi, i Rutunga muri Gasabo.

Umwe mu barokokeye muri Muhazi i Rutunga, Uwabyaye Josephine, avuga ko mu itsinda ry’abantu 17 bari bihishe hamwe iruhande rw’ikiyaga, ngo ari we wenyine wabayeho nyuma y’uko bagenzi be basomye banga gukubitwa amahiri, abandi ngo interahamwe zagiye mu bwato, zikajya zibakubitira mu mazi zikoresheje ingashya.

Umuryango Dukundane Family ndetse na Ibuka ishinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside muri rusange, baranasaba kubaka urwibutso ruri ku rwego rw’igihugu rubitsemo amazina ndetse n’amateka y’abajugunywe mu mazi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu, yasabye ko gushaka ayo mazina bitatinda kuko ngo urubyiruko rwarokotse Jenoside rumaze igihe rubisaba; ariko ngo anashingiye icyizere ku kuba babyemerewe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mme Judith Kazayire.

Itorero Indangamirwa ry'umuryango Dukundane, ubwo bibukiraga kuri Muhazi.
Itorero Indangamirwa ry’umuryango Dukundane, ubwo bibukiraga kuri Muhazi.

Jean Pierre Dusingizemungu yakomeje avuga ko Ibuka ibabajwe no guhohoterwa kw’abarokotse Jenoside bikomeje kuvugwa mu gihugu, ndetse hamwe na hamwe bakaba bicwa.

I Rutunga kuri Muhazi hibukiwe abahungaga abicanyi baturutse mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, harimo abavaga i Ndera, Kanombe, Bumbogo, Nkuzuzu, Rusororo n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka