Cogebanque yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi n’abakunzi ba Banki ya Cogebanque bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Abayobozi ba Cogebanque bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi ba Cogebanque bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwo muhango wabaye nyuma y’urugendo rwatangiriye ku yahoze ari ETO Kicukiro, aho Abatutsi bavuye bajya kwicirwa I Nyanza nyuma yo gutereranwa n’ingabo za ONU, rusorezwa i Nyanza, ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 21 Mata 2017.

Uwarokokeye i Nyanza ya Kicukiro, Kayiranga Jean De Dieu yavuze inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo nyuma yo gutereranwa n’ingabo za Loni bahise batangira kwicwa ari we aza kurokoka.

Yemeza ko ijambo “humura” yabwiwe n’Inkotanyi bwa mbere bahuye ryamuremye umutima na n’ubu akaba agishikamye kandi akomeje kwiyubaka.

Agira ati “Nahuye n’abasirikare ntabazi nagendaga ntazi iyo njya kandi narakomeretse, bambajije mbabwira ko mpunga Interahamwe.

Sinari nzi abo aribo nari nziko noneho birangiye, barambwira ngo humura ntacyo ukibaye, barantwara baramvura, nubwo nari nsigaye nta muryango nkigira ubu narashibutse kandi nkomeje kwiyubaka.”

Miss Elsa nawe yitabiriye uwo muhango
Miss Elsa nawe yitabiriye uwo muhango

Uhagarariye inama y’ubutegetsi ya Cogebanque, Ernest Rwagasana yabwiye abakozi n’inshuti za banki ya Cogebanque kudatezuka ku nshingano yo kwibuka kandi biyubaka.

Agira ati “Kwibuka ni inshingano ya buri wese, utibutse baguca mu rihumye! Komeza wibuke wanga ikibi, wange ingengabitekerezo ya Jenoside.

Twishimire ibyiza twagezeho, aho umunyarwanda yishimira kuba mu Rwanda! Dukomere, dukomezanye dukomeze urugamba twubaka igihugu cyacu kandi tugihesha ishema.”

Abakozi ba Cogebanque basabwe kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside aho bari hose
Abakozi ba Cogebanque basabwe kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside aho bari hose

Muri uwo muhango kandi witabiriwe na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa wasabye urubyiruko gukomeza kwiyubaka, ruharanira kubaka igihugu cyabo nk’intego yabo ya buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka