Chad: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside

Ihuriro ry’Abanyawanda baba n’abakorera muri Chad ryibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda baba muri CHAD bibutse inzirakarengane z'Abatutsi zazize Jenoside mu 1994.
Abanyarwanda baba muri CHAD bibutse inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside mu 1994.

Uyu muhango witabiriwe na Dr. Jean Baptisite Habyarimana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Chad ariko ufite icyicaro muri Congo Brazzaville. Yavuze ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza buriho.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubuyobozi bubi bwariho, ubu dufite ubyobozi bushingira ibikorwa byabwo byose mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.”

Yabitangarije mu kiganiro yatanze kivuga k’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Yasobanuye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwanyuzemo nyuma Ya Jenoside.

Hawa Outhman Djame, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Chad, yongeye kwibutsa abari aho ko muri 1994 ubwo Abatutsi bicwaga mu Rwanda, ababimenye ari bake kuko isi yari ihugiye mu binezeza nk’imipira.

Ati “Nari nkiri mu ishuri ariko nta makuru yavugwaga nta n’uwavugaga ibibera mu Rwanda, Uyu munsi nibwo mbashije kubyumva neza nyuma y’amashusho ndebye, gusa mpakuye isomo rikomeye.”

Stephen Tull, umuyobozi mukuru uhuza ibikorwa n’imiryango ya Loni muri CHAD yongeye kwibutsa ko ari inshingano ya Loni kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo ku isi hose.

Ati “Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi narimo mpatanira impamyabushobozi y’ikirenga muri politike. Byatumye njya kwiga ku Rwanda ariko ibyahabaye ni indengakamere.”

Icyo kiganiro kitabiriwe n’abatumirwa bagera kuri 250 barimo Abanyarwanda batuye muri Chad, abagize inzego nkuru muri Leta ya Chad, abahagarariye ibihugu byabo muri Chad, Uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, inshuti z’uRwanda, uhagarariye Loni muri Chad n’abakozi batandukanye b’ imiryango mpuzamahanga.

Uyu muhango kandi wanabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka