Biragayitse kubona ushinzwe kuvura ari we wica abantu-Minisitiri Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, avuga ko bigayitse cyane kubona abari bashinzwe kuvura abantu ari bo babica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habanje urugendo rwo kwibuka abari abakozi ba MINISANTE
Habanje urugendo rwo kwibuka abari abakozi ba MINISANTE

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) n’ibigo byari biyishamikiyeho, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibutswe kuri uyu wa 20 Mata 2017.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, avuga ko kwica abo ushinzwe kuvura ari igikorwa kigayitse kidakwiye umuganga.

Yagize ati “Nk’abavuzi tugomba kwibuka ko amagara aseseka ntayorwe.

Biragayitse cyane kubona mu gihe cya Jenside umuganga cyangwa umuforomo bifatanya n’abandi mu kwica, bakambura ubuzima abantu kandi bakwiye kububasubiza”.

Akomeza avuga ko hari abaganga batari bake bateshutse ku nshingano zabo, bishora mu bikorwa by’ubwicanyi ku buryo hari n’ababihaniwe.

Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba agaya abaganga bakoze Jenoside
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba agaya abaganga bakoze Jenoside

MINISANTE ivuga ko abibukwa bakoraga muri Minisiteri ari 37 babashije kumenyekana, ariko ko hari abandi benshi bapfuye bakoraga mu bigo biyishamikiyeho.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bakoraga muri MINISANTE bishwe, bavuga ko bataramenya aho bajugunywe, bagasaba ababa bafite amakuru y’aho bari ko bayatanga, nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Iyi miryango yashimiye ingabo z’igihugu zahagaritse Jenoside bakabasha kurokoka, ubu bakaba batuye mu Rwanda bishimiye kandi bafitemo uburenganzira nk’abandi Banyarwanda bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, avuga ko n’ubu hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, agasaba abantu bose kuyirwanya batabihariye abashinzwe umutekano gusa.

Ati “Tugomba gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ntitubiharire Polisi gusa cyangwa imiryango y’abarokotse, ahubwo buri muntu wese agire icyo akora ngo ayirwanye kugeza icitse”.

Imiryango y'abari abakozi ba MINISANTE irasaba ko abayo bishwe bakwerekanwa bagashyingurwa mu cyubahiro
Imiryango y’abari abakozi ba MINISANTE irasaba ko abayo bishwe bakwerekanwa bagashyingurwa mu cyubahiro

MINISANTE ivuga ko izakomeza gufata mu mugongo imiryango yasizwe n’abari abakozi bayo, ibaha ubufasha butandukanye kugira ngo bumve ko batasigaye bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka