Bifuza ko amazina yose yamenyekanye y’Abatutsi bajugunywe muri Mukungwa yandikwa ku rukuta ndangamateka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ababo bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashengurwa n’uko hari amazina atigeze yandikwa ku Rukuta Ndangamateka y’Abatutsi bajugunywe muri uwo mugezi, nyamara ayo mazina azwi.

Bifuza ko amazina yose yamenyekanye y'Abatutsi bajugunywe muri Mukungwa yandikwa ku rukuta ndangamateka
Bifuza ko amazina yose yamenyekanye y’Abatutsi bajugunywe muri Mukungwa yandikwa ku rukuta ndangamateka

Ni urukuta rwubatswe ku nkengero z’uyu mugezi, rwandikwaho amazina ya bamwe mu Batutsi, bawujugunywemo mu gihe cya Jenoside, mu rwego rwo kurushaho gusigasira amateka.

Bamwe mu Batutsi babaga bihishe mu misozi ikikije umugezi wa Mukungwa, mu makomini ya Gatonde, Ndusu, Kigombe na Giciye, interahamwe zabakuragayo, zabageza kuri uyu mugezi zikabanza kubatemesha intwaro gakondo zari zigizwe n’imipanga, amahiri, amafuni n’izindi, zarangiza zikawubarohamo.

Urwo rukuta rukaba rugaragaraho amazina 62 y’Abatutsi, mu yagera ku 167 bamenyekanye ku ruhande rw’Akarere ka Gakenke bajugunywe muri uwo mugezi.

Abafite ababo b’inzirakarengane zawujugunywemo, bavuga ko kuba hari amazina atigeze yandikwaho bibakomeretsa.

Abafite ababo baroshywe muri Mukungwa bahorana intimba y'uko batabashyinguye mu cyubahiro
Abafite ababo baroshywe muri Mukungwa bahorana intimba y’uko batabashyinguye mu cyubahiro

Mukamurigo Devotha ufite abe basaga 20 bajugunywe muri Mukungwa ati “Uyu mugezi bawujugunyemo abacu benshi. Iwacu mu muryango honyine, ba nyogokuru, ba data wacu ba masenge n’abandi bantu twari dufitanye amasano ya hafi, bose barenga 20 ni ho interahamwe zagiye zibicira zarangiza zikabaroha mu mugezi amazi akabatembana”.

Ati “Witegereje neza mu mazina yanditse kuri uru rukuta, ubona ko hari ayo batagiye bashyiraho nyamara bizwi neza ko bawubajugunywemo”.

Dusangiyihirwe Febronie na we ati “Amazina yose bakagombye kuba barayanditse kuri uru rukuta, kugira ngo binarusheho korohereza abahasura n’abaza kunamira abacu bawujugunywemo, bibarinde kuba ku rujijo kuko urebye aya mazina uko ari 62 bahanditse, watekereza ko aribo bonyine nyamara hari abandi amazina yabo azwi neza batashyizeho. Bakwiye kudufasha cyane cyane nkatwe b’urubyiruko bakayandikaho yose, kuko tugikeneye kumenya amakuru menshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Guverineri Mugabowagahunde ashyira indabo muri Mukungwa
Guverineri Mugabowagahunde ashyira indabo muri Mukungwa

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, giheruka kubera ku mugezi wa Mukungwa tariki 12 Mata 2024, hazirikanwa inzirakarengane z’Abatutsi zawujugunywemo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke gufatanya na IBUKA, amateka yose yamenyekanye y’abajugunywe muri Mukungwa akabungabungwa.

Ati “Ari amazina yamenyekanye ndetse n’andi makuru yose arebana n’abawujunywemo, ni ngombwa ko abungabungwa neza kandi mu buryo bugaragarira buri wese uhasura, akadufasha kwigisha urubyiruko n’abandi bose ariko nanone na ba bandi bagipfobya amateka y’Igihugu cyacu, bikababera ikimenyetso cy’umwihariko w’aka gace. Birakwiye ko bitarenze umwaka utaha, twazongera kwibukira hano ibyo byaramaze gukorwa”.

Ati “Tuzafatanya dushake abafite ubuzobere buzafasha mu kubishyira mu bikorwa, amazina yandikwe hamwe n’andi makuru yose y’abahajugunywe yamenyekanye, na yo yongerweho mu rwego rwo kurushaho kuyabungabunga”.

Santere ya Rukeri iherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, uyu mugezi ukoraho, ikaba ihuriweho n’Uturere twa Gakenke na Nyabihu. Aha ni na ho mu gihe cya Jenoside hari umwaro wakusanyirizwagaho Abatutsi mbere yo kubaroha muri uwo mugezi.

Umugezi wa Mukungwa waroshywemo Abatutsi benshi
Umugezi wa Mukungwa waroshywemo Abatutsi benshi

Mu bindi Guverineri Mugabowagahunde yasabye, ni uko utu Turere twombi yaba aka Gakenke n’aka Nyabihu, twajya dutegurira hamwe igikorwa cyo kwibuka izo nzirakarengane, kuko iyo Akarere kamwe kabiteguye ukwako usanga ku rundi ruhande abaturage bibereye mu yindi mirimo nko kurema amasoko n’ubuhinzi, nyamara utu duce twombi twegeranye tukaba tunasangiye amateka.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, Twagirimana Hamduni, na we yagaragaje ko baherukaga kugira icyifuzo ndetse ngo banatangiye kugikoraho ubuvugizi, cy’uko urwo rukuta rwazatunganywa rukomekwaho amakaro yanditseho amazina yose uko yabarure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka