Belgique: Umuhanzi Bonhomme arifatanya n’Abanyarwanda kwibuka

Umuhanzi Bonhomme wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigaragaza ukuri nyako k’ubugome bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside zigafasha Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka, yagiye kwifatanya n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, mu mihango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bonhomme yifatanije n'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bubirigi Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bonhomme yifatanije n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubirigi Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa mbere, yatangaje ko yageze mu gihugu cy’u Bubiligi tariki ya 7 Mata 2017, ku butumire bw’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri iki gihugu witwa (Ibuka Memoire et Justice).

Yagize ati” Ubu ndi mu gihugu cy’u Bubiligi aho nifatanyije n’Abanyarwanda gutangiza Icyunamo ku itariki ya 7 Mata, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Buruseri, ubu nkaba nakomereje mu Mujyi wa Liege aho nzifatanya n’Abanyarwanda bahatuye kwibuka mu mpera z’iki cyumweru mbaririmbira.”

Bonhomme yatangaje ko azasoreza urugendo rwe mu Mujyi wa Louvain-la-Neuve yifatanya n’Abanyarwanda bahatuye mu bikorwa byo Kwibuka, akazagaruka mu Rwanda ku itariki ya 23 Mata 2017.

Yifatanije nabo mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Yifatanije nabo mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu butumwa bwiganje mu ndirimbo Bonhomme agenera Abanyarwanda, yavuze ko yongera kubibutsa ubugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi, akabibutsa inzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya Jenoside, ariko akanabakangurira kugira ubutwari bwo kurenga ibyababayeho bakongera kubaho, bakanaberaho ababo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri izo ndirimbo harimo “Amaraso y’abayoboke, Iyaba, Ijambo rya nyuma yavuze, ukiriho, Sinamenye aho wiciwe, Zimulinda, Wasaga ute n’izindi", zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwibuka, ngo kuko zigaragaza amateka buri wese yibonamo, bikamutera imbaraga zo kugira ishyaka ryo guharanira kubaho ahesha agaciro abe bagiye.

Yafatanije n'Abanyarwanda gucana urumuri rw'Icyizere
Yafatanije n’Abanyarwanda gucana urumuri rw’Icyizere
Hamwe n'Abanyarwanda baba mu Bubirigi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rugendo rwo kwibuka
Hamwe n’Abanyarwanda baba mu Bubirigi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rugendo rwo kwibuka
Bonhomme hamwe na Ambasaderi w' u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe na Madame
Bonhomme hamwe na Ambasaderi w’ u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe na Madame
Bonhomme yabonanye kandi na Alain Gauthier Umufaransa wemeye kuvugisha ukuri no gutanga ubuhamya kuri jenoside yakorewe Abatutsi
Bonhomme yabonanye kandi na Alain Gauthier Umufaransa wemeye kuvugisha ukuri no gutanga ubuhamya kuri jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda n'Inshuti zabo baje kwifatanya muri Gahunda yo kwibuka Jenosiode yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23
Abanyarwanda n’Inshuti zabo baje kwifatanya muri Gahunda yo kwibuka Jenosiode yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo muhanzi ndamukunda cyanee adusuye i Cyabakamyi byaba ari byiza

NIYOMUFASHA Richard yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ndashaka Koyatugendera

Ha Biyakare Samuel yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka