Basanga kwica umugore n’umwana ari umugambi wo kuzimya umuryango

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Bellancille, avuga ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda, bityo ko kwica umugore n’umwana ari ikimenyetso ndakuka cy’umugambi wo kuzimiza umuryango ntuzongere gushibuka.

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, mu kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abiciwe i Sovu mu Murenge wa Kigabiro Akarere ka Rwamagana.

Mu buhamya bwe, Angelique Uwimana, wari ufite imyaka 17 y’amavuko mu gihe cya Jenoside, yavuze ko na mbere yayo Abatutsi batotejwe cyane ku buryo hari n’ubwo byageze aho umuryango wabo ujya urara ku gasozi mu bihuru bahungishije n’inka.

Guhera tariki ya 07 Mata 1994, batangiye kwihisha ndetse bumva iwabo ubwicanyi bwatangiye.

Bageze igihe bahungira ku wari Konseye yari yaragabiye inka, kugira ngo abahishe ariko ntibahagera kubera bariyeri zari mu nzira noneho bahitamo kugana iya Rutonde.

Nabyo ngo ntibyabahiriye, bigira inama yo kwihisha mu nzu yari hafi aho na yo interahamwe ziyitwika zikoresheje lisansi nyuma yo kubafata ku ngufu, ariko ku bw’amahirwe ntibahiramo kuko babashije kuyisenya basohokamo bose ari bazima.

Yakomeje kwihishahisha ariko nyuma igitero kiramufata bamujyana kwa Konseye, ari na ho yaje kubonera abandi bagore n’abana bavaga i Rutonde bajyanywe ku mashuri i Sovu, arabakurikira kuko ngo bari bategetse ko abagore n’abana ariho bajya bakarindirwa umutekano.

Tito Rutaremara ari mu bifatanyije n'abaturage ba Sovu kwibuka abana n'abagore bishwe urw'agashinyaguro
Tito Rutaremara ari mu bifatanyije n’abaturage ba Sovu kwibuka abana n’abagore bishwe urw’agashinyaguro

Nyamara ariko kwari ukubeshya abihishe kugira ngo bajye ahantu hamwe bababone bitabagoye, kuko tariki 16 Mata, interahamwe zatetse urusenda batangira kurubamishamo mu byumba by’amashuri barimo ndetse nyuma ngo batangira kubafata ku ngufu.

Tariki ya 18 Mata, nibwo ngo interahamwe zari zivuye kwica Abatutsi bari i Mwurire, zaje na bo zitangira kubica ku bw’amahirwe we ngo yihishe munsi y’abo batemaguye, zisohotse ava mu mirambo ajya kwihisha ahandi.

Yakomeje ubuzima bwo kwihishahisha mu bihuru kugera tariki ya 20 Mata, Inkotanyi zimugeraho atwarwa mu bitaro i Rwamagana aravurwa arakira, ubu akaba abayeho neza.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko abagore n’abana biciwe i Sovu bahuye n’akaga gakomeye kuko uretse gusambanywa ku gahato, ngo banasutswemo urusenda ngo uwitsamura bamenye ko atarapfa bamusonge.

By’umwihariko ariko ngo abagore bahuye n’akaga ko kubona urupfu rw’abo bibarutse bicwa nabi.

Ati “Abagore bahuye n’akaga gakomeye ko kubona abo bibarutse bicwa nabi, bataka inzara n’inyota, basaba amazi kandi umubyeyi ntaho aribuyakure. Umubyeyi uraha yaba umugabo cyangwa yatekereza umwana we amusaba icyo ataribubone, ndetse burya abana bumva bari kumwe n’ababyeyi babo ntacyo baribube.”

Nyirajyambere avuga ko kwica umugore n'umwana ari ukuzimya umuryango
Nyirajyambere avuga ko kwica umugore n’umwana ari ukuzimya umuryango

Yashimye Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi kuba zarabarokoye ndetse anizeza ko nk’abarokotse bazagerageza kurangwa n’urukundo n’ishyaka nk’ibyabaranze ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Bellancille, yavuze ko kwibuka abagore n’abana ari ukuzirikana uburyo ndengakamere bishwe hagamijwe kurimbura no kuzimya imiryango, uhereye ku mugore we soko y’ubuzima, agatanga uburere bw’ibanze ku bana, bo buzima bw’ahazaza h’Igihugu.

Yagize ati “Kwica umugore n’umwana ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza umugambi wo kuzimya umuryango ukanawubuza kongera gushibuka. Ni ukuzimya Igihugu kuko umuryango ni wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda.”

Nyirajyambere, yavuze kandi ko kwibuka abagore n’abana ari umwanya wihariye wo guha agaciro n’icyubahiro byihariye abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera gukangurira abagore kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro z’umuco, no kubiba urukundo n’amahoro.

Mu rwego rwo gufasha kwibuka twiyubaka, Inama y’Igihugu y’Abagore n’abafatanyabikorwa batandukanye bashyikirije umubyeyi witwa Kampire Bellancile utuye mu Murenge wa Kigabiro, inzu bamwubakiye kandi banayishyiramo ibikoresho by’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka