Banki y’Abaturage yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside

Abakozi n’abayobozi ba Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) bibutse abari abakozi b’iyo banki babarirwa muri 33 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi ba BPR n'abayobozi babo bibutse abari abakozi b'iyo Banki bazize Jenoside. Aha bari mu rugendo rwo kwibuka bajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera
Abakozi ba BPR n’abayobozi babo bibutse abari abakozi b’iyo Banki bazize Jenoside. Aha bari mu rugendo rwo kwibuka bajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera

Uwo muhango wabereye i Nyamata mu Karere Bugesera, wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, rwasorejwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, ku wa gatanu tariki 21 Mata 2017.

Babanje gutemberezwa muri urwo Rwibutso, babwirwa amateka atandukanye yarwo, nyuma bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri 5000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eric Rutabana, wari uhagaririye umuyobozi mukuru wa BPR avuga ko buri mwaka bagira gahunda yo kwibuka abari abakozi b’iyo Banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri icyo gikorwa ngo bakoramo gahunda zitandukanye.

Agira ati "Twifatanya n’imiryango y’abari abakozi ba BPR bazize Jenoside, tukanafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusigasira ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside."

Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside 5000
Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside 5000

Akomeza avuga ko ari muri urwo rwego BPR imaze kurihira abanyeshuri 29 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 22 muri bo bamaze kurangiza kaminuza naho barindwi barakiga.

Uy muyobozi avuga ko kandi bahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kubera ko rufite amateka yihariye.

Kuko Abatutsi bo mu Bugesera batangiye gutotezwa kuva kera. Mu mwaka 1959 na 1992 baratwikiwe baranicwa.

Muri Mata 1994 ho abahungiye i Ntarama muri kiliziya, bishwe barashwe, batewe gerenade, hanakoreshwa intwaro gakondo zirimo imipanga, ibyuma, impiri n’ibisongo.

Eric Rutabana, wari uhagaririye umuyobozi mukuru wa BPR yavuze ko bagira gahunda yo kwibuka abari abakozi b'iyo banki buri mwaka
Eric Rutabana, wari uhagaririye umuyobozi mukuru wa BPR yavuze ko bagira gahunda yo kwibuka abari abakozi b’iyo banki buri mwaka

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba BPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, BPR yateye inkunga ya miliyoni 2RWf Urwibutso rwa Ntarama.

Banagabiye inka esheshatu imiryango itandatu y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bugesera. Izo nka zifite agaciro ka miliyoni 4RWf.

Nyirasafari Helene, w’imyaka 43 y’amavuko utuye mu murenge wa Nyamata, umwe mu bagabiwe inka, avuga ko inka yagabiwe igiye gukomeza kumufasha kuva mu bukene.

Ahamya ko usibye kuba umurya ngo we uzanywa amata akanabona ifumbire, azajya agurisha amata bityo abone amafaranga yo kugura ibindi akeneye.

BPR yagabiye inka esheshatu imiryango itandatu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Bugesera
BPR yagabiye inka esheshatu imiryango itandatu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Bugesera
BPR yahaye inkunga ya miliyoni 2RWf urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
BPR yahaye inkunga ya miliyoni 2RWf urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Eric Ruzindaza, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubukungu ashimira BPR kuba yaje gukorera uwo muhango muri ako karere.

Akomeza yizeza abarokotse Jenoside bagabiwe inka ko bazakomeza kwitabwaho bityo izo nka bagabiwe zikomeze kubateza imbere.

Abagabiwe inka na BPR bo mu Bugesera
Abagabiwe inka na BPR bo mu Bugesera
Abakozi bari aba BPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi bari aba BPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka