Abifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside bijyana ahabi-Guverneri Munyantwari

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko abakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside bihemukira kuko bajyana umutima wabo ahabi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kamena 2016 yifatanyaga n’abatuye i Kigoma mu Karere ka Huye, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 205.

Guverineri Munyantwari avuga ko abifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside bijyana ahabi.
Guverineri Munyantwari avuga ko abifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside bijyana ahabi.

Yahereye ku kuba muri ibi bihe by’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Ntara ayobora.

By’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, mu ijoro rishyira tariki 3 Kamena 2016 hari abitwikiriye ijoro bacukura imva yari ishyinguyemo umukobwa na nyina bishwe muri Jenoside.

Yagize ati “[uwacukuye iyo mva yari mu matongo] yashakaga gukuramo imibiri ariko ntiyayikuyemo. Ariko byose birasa: yacukura metero imwe, yacukura cm, yakuraho kare imwe, birangana.”

Yakomeje agira ati “Ni byo yarashinyaguye, ababaza n’imitima y’abashyinguye ababo natwe twese aratubabaza, ariko uko yacukuraga yishyiragamo. Yakuragamo agataka, ashyiramo roho ye, ashyiramo ubwenge bwe, yishyiramo wese.”

Uku gucukura imva ishyinguyemo abazize Jenoside, Norbert Mbabazi, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, abifata nk’uburyo bwo gushaka gusibanganya amateka, ariko ngo “nta n’icyo bishobora guhindura cyane.”

Ati “Usibye gukomeretsa abantu, usibye kubabaza imitima, ubuzima twahisemo tuzakomeza tubugendereho, kandi tuzakomeza gukomera.”

I Kigoma hashyinguwe imibiri 205 y'abishwe muri Jenoside harimo 198 yimurwaga ngo ishyingurwe mu cyubahiro n'irindwi yakuwe mu mirima.
I Kigoma hashyinguwe imibiri 205 y’abishwe muri Jenoside harimo 198 yimurwaga ngo ishyingurwe mu cyubahiro n’irindwi yakuwe mu mirima.

Asaba rero abarokotse Jenoside bashyinguye ababo mu matongo kubimurira mu nzibutso, kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwubatse inzibutso mu mirenge yose, akaba anatekereza ko bibaye ngombwa bwakubaka izindi.

Sixbert Habimana yarokotse Jenoside. Na we ati “Ibyabereye i Mbazi ni ikintu gikwiye kuduha imbaraga, tukimurira imibiri ahantu harinzwe.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Bernard Makuza, tariki 4 Kamena 2016 yifatanyije n’Abanyakigoma mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside. Yahumurije abayirokotse, asaba abantu bose bafite umutima muzima kubaba hafi.

Yaniyamye abashaka kubakomeretsa agira ati “Wowe ugishaka kuba wagira uwo ukomeretsa, nubwo waba umwe, tuzakurwanya.”

Ku mibiri 205 yashyinguwe i Kigoma, 7 yabonywe mu mirima, naho indi yose ni iyimurwaga ivanwa mu matongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka