Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye avuga ko impamvu bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafatwa ari uko ibihugu bahungiyemo bibakingira ikibaba.

Minisitiri Johnston Busingye ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio
Minisitiri Johnston Busingye ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio

Yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio (Radio ya Kigali Today Ltd), tariki ya 08 Mata 2017.

Minisitiri Busingye avuga ko mu mpapuro 691, zatanzwe kuva muri 2007 zisaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera, muri zo 40 gusa nizo zifitiwe igisubizo.

Avuga ko icyo ari ikibazo n’ubwo ibyo bihugu byashyize umukono ku mazezerano mpuzamahanga yo mu 1948 arwanya akanakumira icyaha cya Jenoside.

Akomeza avuga ko ariko igituma badatabwa muri yombi ari uko bagera mu bihugu bahungiyemo bagakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ibyo bihugu, bikabakingira ikibaba.

Minisitiri Busingye avuga ko indi mpamvu ituma abakekwaho icyaha cya Jenoside bahungiye mu bindi bihugu badatabwa muri yombi ari uruhare ibyo bihugu nabyo biba byishinja.

Agira ati “Nk’u Bufaransa muribuka igihe Gacaca yari igitangira hagiye habaho ibintu bitandukanye nk’amashyirahamwe yo guhisha ukuri yari afite n’akazina bayihaye kiswe “Ceceka” igamije guhisha ukuri.”

Akomeza avuga ko kandi igituma abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi badatabwa muri yombi n’ibihugu bahungiyemo ari uko bahagera bakiyoberanya.

Ati “Ibihugu byinshi byo muri Afurika n’ubwo biba byarashyize umukono kuri ariya masezerano mpuzamahanga akenshi abantu babihungiyemo kwiyoberanya kwabo birihuta cyane.”

Usanga hano yari azwi nka perefe, umucuruzi ukomeye, burugumesitiri ariko ugasanga hari ahandi ageze agakora nko mu mirima, yoroye inka! Niyo afashwe usanga abantu batangajwe n’uko ariwe bashakishaga mu myaka yose.”

Minisitiri Busingye avuga ko nubwo ibyo byose buhari, ntibizabuza u Rwanda gukomeza kubakurikirana kuri icyo cyaha cya Jenoside uko bizagenda kose.

Ati “Umuntu uri hanze wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa kuko umuntu ari hanze y’u Rwanda bitavuze ko ari hanze y’ubutabera.”

Mu myaka 10 ishize impapuro zita muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside zigiye hanze, abantu 17 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bihishe mu mahanga boherejwe kuburanira mu Rwanda.

Abandi 21 baburanishirizwa mu bihugu bari bahungiyemo; nk’uko Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda abitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngewe nahageze ngiye gusura umuryango wange bambonye bashaka uko banyica abandi batagize uruhare barantorokesha, aba harimo abatorotse gereza ya butare n’abandi bakoze genocide muri murambi bari batuye muri gatsibo ahitwa mugera bakaba aho muri district ya hoima ari aba pasiter b’amadini.

alias yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Dutekereze ku bishe abatutsi bihishe mu gace ka uganda muri district ya hoima, kyangwali sub-county, kyarusessa vilage , na nayirongo, no muri district ya kagadi, kororo nahandi. aho iyo umunyarwanya agiyeyo bakamumenya bahita bamurigisa.

alias yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka