Abagore barokotse Jenoside biyemeje gufasha incike

Abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo basigiwe na Jenoside, by’umwihariko bagafasha abakecuru b’incike.

Abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa kwita ku basizwe ari incike na Jenoside.
Abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa kwita ku basizwe ari incike na Jenoside.

Ibi babivuze ku wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2016, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rw’Akarere ka Muhanga. Uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Bamwe mu bakecuru biciwe imiryango muri Jenodise, bagaragaza ko bafite ubushobozi buke bwo kwibeshaho nyuma yo kubura imbaraga nyinshi mu miryango, bagasigara bonyine.

Mukashakwe Clotilde wo mu Murenge wa Cyeza, avuga ko yasigaye wenyine mu muryango wo kwa se n’uwo kwa sebukwe, nyuma y’uko n’abana babiri barokokanye, umwe yitabye Imana naho undi akagira ubumuga bwo mu mutwe butuma ataba mu rugo.

Ibyo ngo bituma imibereho ye ihungabana kuko atabasha kubona ibimutunga kandi akaba nta cumbi rifatika agira.

Abagore barokotse Jenoside bavuga ko bakwiriye gushyira hamwe kugira ngo barengere incike nka Mukashakwe, bityo zibashe kubona amasaziro meza.

Umukecuru Mukashakwe avuga ko kuba wenyine bimutera kwiheba mu masaziro ye.
Umukecuru Mukashakwe avuga ko kuba wenyine bimutera kwiheba mu masaziro ye.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Murenge wa Nyamabuye, buvuga ko abarokotse Jenoside bakwiye gukusanya imbaraga bagafasha incike, kugira ngo badatesha agaciro ubwitange bw’izahoze ari Ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukagatana Fortunée, avuga ko gufasha abarokotse Jenoside batishoboye bikwiriye kujyana n’uburere bw’abana bavuka kugira ngo bazashobore kwiyubaka mu minsi iri imbere.

Agira ati “Jenoside yakozwe n’abana barerewe mu macakubiri. Abagore ni twe tubyara, tugomba kwita ku burere bw’abana bacu tutibagiwe n’izo ncike zarokotse ubwicanyi bw’agashinyaguro. Reka twite ku ncike, tuzifate mu mugongo kuko imizi yazo yaracitse ariko twe twarokotse turahari tuzakomeza kubaba hafi.”

Muri iyi minsi ijana yo kwibuka, abakecuru n’abasaza 70 bo mu Karere ka Muhanga bamaze kuremerwa bahabwa amatungo magufi bakanakorerwa imirimo y’amaboko. Iyi minsi ikaba izarangira imiryango 13 itishoboye itashye amazu 13 agezweho i Munyinya mu Murenge wa Nyamabuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gufasha incuke ni ukwiyunga n’Imana. Amahano twakoze ntazongere. i munyinya ni mu murenge wa Shyogwe

namz yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka