Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Général Petr Pavel wa Repubulika ya Czech

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mata 2024 yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Amakuru yatangajwe na Village Urugwiro ku rukuta rwabo rwa X avuga ko Perezida Kagame na Perezida Pavel bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi. Baganiriye ku ntambwe mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Czech, mu rwego rw’inyungu z’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye harimo umutekano, ubuzima, ubucuruzi ishoramari n’ikoranabuhanga.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, wemeye kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30. Yagaragaje ko Czech yagize uruhare mu guhamagarira amahanga guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Iyi migirire yo gukorera hamwe no gutobora tukavuga twerekana akarengane, bibyara umurunga w’urukundo n’ubwubahane.’’

Perezida Kagame yavuze ko abona amahanga ntacyo yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ati “Turabona amakosa menshi akorwa, hirya no hino, dufite amakimbirane, tugatakaza abantu benshi, bikazana gusenyuka kw’ibikorwa by’ubucuruzi, ikirenzeho abantu bakahatakariza ubuzima.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Iyaba isomo ryarizwe, hari ibyo ureba ukavuga uti ariko ibi byakabaye byaririnzwe, cyangwa byagakwiye kuba byarahagaritswe bigitangira, iyo haba hari ubushake bwo kureba ibintu, ukareba umuzi w’ibibazo, ubundi ukabikemura.”

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, yavuze ko igihugu cye n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo iza gisirikare n’umutekano, ubuzima, ibikorwaremezo n’izindi.

Ati “Kandi twiteguye kubakira ku bushake bwiza mu gufungura izindi nzego twakoranamo. Ndatekereza ko ubufatanye bw’u Rwanda na Czech bufite inyungu zihuriweho n’impande zombi.”

Perezida Petr Pavel, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda hari benshi bitasigiye isomo avuga ko hari ibigaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu bihugu bimwe na bimwe.

Ati “Twabonye ko mu Nama z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka, ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, Amerika ndetse n’u Burayi byemeranyijwe ku mahame amwe n’amwe, ibyo biteye umwete.”

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, yavuze ko igihugu cye kizakomeza guharanira gushyiramo imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo habeho guhuza kw’ibihugu no guhagurukira hamwe kugira ngo bagire ibyo bakumira bityo ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibizongere kuba ukundi.

Perezida wa Repubulika ya Czech, Peter Pavel, uri mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwa mbere, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.

Mu ruzinduko rwe Perezida Pavel arateganya kugirana ibiganiro n’abaturage b’igihugu cye bari mu Rwanda.

Ibihugu byombi mu mwaka wa 2023, impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo kudasoresha kabiri hagamijwe kuzamura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Czech.

Perezida Petr Pavel ayobora Czech kuva muri Werurwe 2023. Mbere yo kuba Umukuru w’Igihugu, yabaye Umuyobozi wa Komite ya Gisirikare y’Umuryango w’Ubwirinzi bwa Gisirikare w’u Burayi na Amerika (NATO) mu 2015-2018 ndetse yanabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Czech hagati ya 2012-2015.

Mu bandi bazitabira Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa uzaba uhagarariye Perezida Emmanuel Macron n’abandi banyacyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka