Ibirego by’abahisha imibiri y’abishwe muri Jenoside byageze ku 120%

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibirego byo kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bigera kuri 257 mu myaka itanu ishize kuva muri 2019 kugera muri 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira

RIB ivuga ko umubare w’ibi ibi birego wiyongereyeho 53 ugereranyije imyaka ya 2019 na 2023, kuko byari 44 biza kuba 97, akaba ari ubwiyongere bwa 120%.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko izi mpinduka zabayeho muri iyi myaka ya vuba ari nziza mu bijyanye no gutanga amakuru, cyane cyane kuvuga aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye.

Dr Murangira yagize ati "Hari uza avuga ko yasabye imbabazi bazimuhaye, ariko akagira ati ’hari n’ikindi ngomba gukora, reka ngaragaze n’aho twajugunye abantu kugira ngo nkiranuke neza, hariya hubatse urugo rwa kanaka, arabizi neza ko yubatse hejuru y’imibiri’"

RIB ivuga ko abatanga amakuru batabihanirwa, ariko abamenyekana ko bahishe amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ngo barafatwa bagafungwa.

RIB ikomeza isaba abantu kwirinda ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo kuyipfobya, kuyihakana, kuyiha ishingiro n’ibindi bikorwa bitandukanye, ikavuga ko mu kwezi kwa Mata aribwo ibi byaha byiyongera.

Uru rwego ruvuga ko mu myaka itanu ishize rwakiriye abaregwa bagera ku 3,563 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside no kuyipfobya, nubwo ikigero cy’abaregwa ndetse n’ubukana bw’icyaha ngo bigenda bigabanuka uko imyaka ishira.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu hamwe n’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA, by’umwihariko, bavuga ko iyo umuntu abonye imibiri y’abe bishwe muri Jenoside bituma aruhuka mu mutima we, bikanubaka Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko impamvu y’ubwitabire mu gutanga amakuru yaturutse ku nyigisho zagiye zitangwa ku miryango y’abakoze Jenoside, cyane cyane urubyiruko, nubwo imibiri itazwi aho iherereye ngo ikiri myinshi.

Ahishakiye yagize ati "Byagorana kugaragaza umubare kuko nta barura twakoze, ariko baracyari benshi, hari imibiri myinshi tutarabona, uyu munsi umuntu yashoboye kubona ababyeyi n’abavandimwe be, ariko ntarabona nyirasenge, ntarabona nyinawabo."

Ahishakiye avuga ko akurikije uko Jenoside yakozwe, nta mubiri n’umwe utazwi aho watawe kuko iki cyaha cyakorwaga ku mugaragaro, ku buryo ngo iyi gahunda yo gushakisha ahari imibiri iramutse yihutishijwe yarangira vuba.

Ahishakiye asanga abantu byagaragaye ko batatanze amakuru y’ahari imibiri kandi bahazi, bakwiye gufatwa bagafungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka