Visi perezidante wa Sena, Hon. Fatou Harerimana avuga ko kutagaragaza ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Diane Gashumba, yasabye Abanyenyanza kwibuka abazize Jenoside banagaragaza uruhare rwabo mu gukumira ko itasubira kubaho ukundi.
Abayobozi n’abakozi ba COGEBANQUE, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Mata 2016, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y’inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba inzego z’ubutabera ko abantu bagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho bagikoreye.
Bamwe mu rubyiruko batangaza ko kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma bakosora amakosa ya rugenzi rwarwo rwayigizemo uruhare.
Abanyarwanda barashishikarizwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bafatira urugero kubayirwanyije mu bihe bikomeye bya Kenoside yakorewe Abatutsi bakagira abo barokora.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, arasaba abanyamadini n’amatorero gufata iya mbere mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze munyigisho batanga.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Mata 2016, umuryango w’Abaramba bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye nib wo wabashije gushyingura bwa mbere mu cyubahiro ababo bazize Jenoside.
Imyaka Abanyarwanda bamaze bigishwa urwango ngo ni myinshi ku buryo uwaba acyigisha abana ubugome iki gihe yaba afite ikibazo.
Abantu batandatu bo mu mirenge ibiri y’Akarere ka Nyaruguru bari mu maboko ya polisi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ababo mu rwibutso rwa Kabuye mu Karere ka Gisagara, barasaba ko rwakubakwa neza kugira ngo ababo batarashyingurwa neza, bashyingurwe mu cyubahiro.
Bamwe mu barokokeye i Mwulire ya Rwamagana bavugaga ko barokotse kubera ubutwari bw’uwitwaga Karenzi Guido.
Nyuma y’ubushakashatsi bwa Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) buvuga ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside batakiri benshi, hanze y’igihugu ho ngo yahindutse "ikigugu".
Uruganda rwa Cimerwa rukora sima ruherereye mu Karere ka Rusizi rwahaye abana b’ipfubyi za Jenoside inzu ya miliyoni mirongo ine.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe, bavuga ko biteguye gutanga imbabazi ariko babuze uzibasaba.
Senateri Tito Rutaremara arahamagarira urubyiruko kwandika amakuru avuguruza ayo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakwirakwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gutoza abana gusura inzibutso no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizagabanya ingengabitekerezo yayo.
Abakozi ba I&M Bank baremeye umukecuru w’incike wo mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatuye Akarere ka Ngororero bavuga ko aka karere gafite umwihariko mu gutegura, kugerageza no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bagasaba ko amateka yaho yandikwa.
Abatuye Akagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo bavuga ko kumenya amateka y’ukuri yaranze igihugu ari byo bizabafasa kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Peresidente w’inteko Mukabarisa Donatilla, arasaba Abanyarwanda kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo atazibagirana, binabafashe guhangana n’abayihakana.
Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa i Musha muri Rwamagana ngo byatije umurindi abakoze Jenoside kuko abo bishe babajugunyaga mu birombe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22.
Inzego zitandukanye ziyobowe na Ministeri y’Ubutabera, MINIJUST, ziyemeje ko icyunamo cy’umwaka utaha kizagera zashyize iherezo ku kibazo cy’imanza za Gacaca zitarangijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burahamagarira ibyiciro byose gutegura gahunda zo gukomeza kwibuka muri iyi minsi 100, kuko bizabafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma bahawe ibiryamirwa mu gusoza icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo murenge.
Uwitije Xavera warokokeye Jenoside mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, yagabiye ihene Gasana Charles wamuhishe akanamutangira amafaranga muri Jenoside akabasha kurokoka.
Afaranga y’u Rwanda miliyoni 68 n’ibihumbi 25 na 948 yakusanyijwe muri iki cyunamo mu Karere ka Gicumbi ngo azizifashishwa mu gusana amazu y’abarokotse Jenoside.
Imibiri y’abatutsi basaga 200 biciwe mu rusengero ruri ahitwa “kuri Midiho” muri Kayonza ikomeje kuburirwa irengero, nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.