Amakuru y’ingenzi yaranze umwaka wa 2014

Mu gihe habura amasaha macye ngo dusoze umwaka wa 2014, Kigali Today yabahitiyemo kuwusoza igaruka ku makuru yavuzweho cyane ku bijyanye n’u Rwanda.

Urupfu rwa Patrick Karegyeya

Ubunani bwa 2014 bwaraye bubaye hamenyekanye amakuru ko basanze Patrick Karegyeya yapfiriye mu cyumba cya hoteli muri Afurika y’Epfo, ibyaje no kuvamo agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo bikageza ubwo abari bahagarariye ibyo bihugu birukanwa kuri buri ruhande.

Patrick Karegyeya yabaye umwe mu basirikari bakuru b’u Rwanda, aho yari umwe mu bayoboraga urwego rw’ubutasi hanze y’igihugu. Nyuma yaje gufungwa azira gusuzugura abamukuriye ariko yaje gufungurwa ari nabwo yahise ahunga akaza gushinga umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Urumuri rw’icyizere

Ku itariki ya 10/01/2014 mu Rwanda hatangijwe ibikorwa bidasanzwe byo kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 20. Ibi bikorwa ntibyari bisanzwe kuko muri gahunda yiswe “Urumuri rw’icyizere” hacanwe urumuri rwazengurukijwe mu gihugu cyose rushishikariza Abanyarwanda bose n’amahanga kuzirikana ku mahano ya Jenoside, gufata mu mugongo abayirokotse ku buryo bwihariye no kwitegura imihango yo kwibuka yagombaga kuba ku nshuro ya 20 kuwa 07/04/2014.

Abana bafite imyaka 20 y'amavuko ni bo batwaye urumuri (rw'icyizere) rutazima. Bri kumwe n'abandi bana 20 bari mu myaka itandukanye.
Abana bafite imyaka 20 y’amavuko ni bo batwaye urumuri (rw’icyizere) rutazima. Bri kumwe n’abandi bana 20 bari mu myaka itandukanye.

Gutuza Abanyarwanda 5830 bari birukanywe muri Tanzaniya

Umwaka wa 2014 watangiranye na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutuza Abanyarwanda 5830 bari birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya mu mpeshyi ya 2013 bavugwaho kuba bari batuye muri Tanzaniya mu buryo butemewe n’amategeko. Iki gikorwa cyagiye gishyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye mu turere twose tw’u Rwanda.

Global Umuganda… Umuganda Nyarwanda mu mahanga

Ku nshuro ya mbere ku isi, kuwa 29/03/2014 hirya no hino ku isi hakozwe bwa mbere ibisa n’Umuganda Nyarwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti zabo bakora ibikorwa bitandukanye bifitanye isano n’Umuganda Nyarwanda n’ubwo byakozwe mu buryo bujyanye n’aho byakorerwaga.

Uyu muganda wateguwe by’umwihariko n’u Rwanda muri gahunda yo gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu mijyi nka Bangalore, Kampala, Montreal, Kuala Lumpur, London, New York, Ottawa n’indi irenze 20 habereye ibikorwa by’Umuganda Nyarwanda. Uyu muganda wanakozwe hirya no hino mu Rwanda, witabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda.

Kugendera ku irangamuntu hagati ya Kenya, u Rwanda na Uganda

Mu kwezi kwa Gashyantare, ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda byatangije gahunda yo kwemerera abaturage babyo kugendererana bakoresheje indangamuntu, ikarita y’itora cyangwa ikarita y’ishuri ku banyeshuri aho gukoresha urwandiko rw’inzira gusa nk’uko byari bisanzwe.

Ibi bihugu kandi byashyize mu bikorwa indi mishinga ikomeye harimo gushyiraho viza imwe ku bakerarugendo aho umunyamahanga uhawe viza ya kimwe muri ibi bihugu afite uburenganzira bwo kujya mu bindi bibiri nta komyi.

Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda, Uganda na Kenya batangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya visa imwe kuri bamukerarugendo baza muri ibyo bihugu.
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya batangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya visa imwe kuri bamukerarugendo baza muri ibyo bihugu.

Undi mushinga wagezweho hagati y’ibi bihugu ni ugutangiza imirimo yo kubaka inzira ya gari ya moshi iva ku cyambu cya Mombasa ikaba iteganyijwe kuzagera i Kigali mu Rwanda. Kuva tariki 11/05/2014 harimo gukorwa igice kiva Mombasa kugera Nairobi.

Iyi nzira iteganyijwe kuzaba urufatiro rw’indi nzira ndende izanyura mu mujyi wa Kampala ikambukira mu Rwanda itegerejweho kuzaba igikorwa gikomeye cy’iterambere kuko izatuma ubuhahirane no gutwara abantu n’imizigo byoroha cyane ndetse ngo n’ibiciro bikagabanuka.

Inkongi z’umuriro hirya no hino mu Rwanda

Umwaka wa 2014 wagaragayemo inkongi z’umuriro zikomeye kandi ahantu hanyuranye nko mu nyubako z’amacumbi, amashuri, gereza, ubucuruzi n’ahandi. Izi nkongi zaje kugenda zicogora hatamenyekanye impamvu zemezwa n’inzobere zisobanura icyateye buri imwe ukwayo.

Aha ni muri Nyabugogo, inkongi y'umuriro yari yibasiye inzu abagenzi bacumbikamo.
Aha ni muri Nyabugogo, inkongi y’umuriro yari yibasiye inzu abagenzi bacumbikamo.

Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR yaje gutangaza ko buri rugo rw’Umunyarwanda rugomba kugura kizimyamwoto byibura ebyiri mu rwego rwo gukumira.

Ifungwa rya Kizito Mihigo azira gukorana n’abarwanya Leta

Kuwa 14/04/2014 polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi bantu batatu polisi yavugaga ko bakurikiranyweho ibyaha byo gufatanya n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda FDLR na RNC.

Aha Kizito Mihigo yavugaga uko yinjiye mu mugambi wo kugirira nabi abayobozi barimo umukuru w'igihugu.
Aha Kizito Mihigo yavugaga uko yinjiye mu mugambi wo kugirira nabi abayobozi barimo umukuru w’igihugu.

Kizito Mihigo we yanashinjwaga byihariye gushaka kwica abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame. Abo bashinjwa ibyaha bimwe na n’ubu bakiburana ni Ntamuhanga Cassien, Agnes Niyibizi na Jean Paul Dukuzumuremyi.

Ibihugu by’u Rwanda na Congo byarwaniye ku musozi wa Kanyesheja

Mu gitondo cyo kuwa 11/06/2014 hamenyekanye amakuru y’uko ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zigabije agasozi ka Kanyesheja 2 kari mu mudugudu wa Cyamabuye akagari ka Rusura umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu. Ibi byatumye ingabo z’u Rwanda zibarasaho zibasubiza inyuma mu mirwano yaguyemo abasirikari bane ba Congo.

Impinduka muri Goverinoma na Sena

Kuwa 24/07/2014 hagiyeho guverinoma nshya iyobowe na minisitiri Anastase Murekezi nyuma y’uko Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yasezerewe kuri iyo mirimo.

Ku gicamunsi cyo kuwa 17/09/2014 hamenyekanye amakuru ko Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wari perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye, mbere y’uko haterana inama bamwe mu basenateri bari batumije yo kumwigaho. Yaje gusimburwa kuwa 14/10/2014 na senateri Bernard Makuza wabitorewe na bagenzi be, naho Dr Ntawukuliryayo akomeza kuba umusenateri usanzwe.

Imanza ziregwamo abasirikare bakuru

Mu kwezi kwa Kanama, hamenyekanye amakuru ko Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara na Cpt David Kabuye batawe muri yombi bakurikiranweho gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Col Tom Byabagamba, Brig Gen Rusagara na Sgt Kabayiza imbere y'Urukiko rukuru rwa gisirikare.
Col Tom Byabagamba, Brig Gen Rusagara na Sgt Kabayiza imbere y’Urukiko rukuru rwa gisirikare.

Tariki 29/8/2014 nibwo bagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo ariko Captain Kabuye we ntiyahagaragaye kuko yoherejwe kuburanira mu nkiko za gisivile kuko atareganwa na bagenzi be. Kugeza n’ubu abaregwa bose baracyafunze by’agateganyo.

Uru rubanza rwaje rusanga urundi rwatangiye mu mpera z’umwaka wa 2013 ruregwamo uwahoze ari mu barinda umukuru w’igihugu Lt Joel Mutabazi waje guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu n’iterabwoba, ahanishwa gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikari.

Filimi “Rwanda’s Untold Story”

Igitangazamakuru BBC cyo mu Bwongereza cyatangaje filimi bise “Rwanda’s Untold Story” yamaganywe mu Rwanda no mu mahanga n’abantu ku giti cyabo, imiryango y’abarokotse Jenoside n’andi mahuriro y’Abanyarwanda ndetse na Leta y’u Rwanda ubwayo bavuga ko iyo filimi ipfobya Jenoside, igasuzugura abayobozi b’u Rwanda kandi igahonyora amahame y’itangazamakuru.

Ibi byabaye imbarutso yo guhagarika kumvikana kw’ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Rwanda, hanashyirwaho itsinda riri gucukumbura imyitwarire ya BBC ku birebana n’u Rwanda.

Umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye “Tour du Rwanda”

Bwa mbere kuva irushanwa ry’abasiganwa ku magare (Tour du Rwanda) ryashyirwa ku ngengabihe mpuzamahanga, umunyarwanda Valens Ndayisenga w’imyaka 20 yararyegukanye, biba amateka. Abari bagize amakipe atatu yaserukiye u Rwanda muri iryo rushanwa baje kwakirwa banashimirwa na perezida w’u rwanda kuwa 05/12/2014 mu birori.

Umunyarwanda Nzayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda.
Umunyarwanda Nzayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka