Uko umuganda Nyarwanda wakozwe hirya no hino ku isi

Abanyarwanda n’inshuti zabo bakoze umuganda udasanzwe wakorewe hirya no hino ku isi, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/03/2014 bakoze icyo bise "Global Umuganda" wakozwe ahaba Abanyarwanda hose ku isi.

Abawitabiriye ngo bawuhuje na gahunda yo kwitegura Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Abawukoreye mu Rwanda, ngo bitaye by’umwihariko ku kuremera no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kigali Today yabakusanyirije uko iki gikorwa cy’umwimerere ku Banyarwanda cyagenze mu mafoto hamwe na hamwe.

Ba Ambasaderi bahagarariye Somaliya, Ubuholandi n'Ububiligi mu Rwanda bifatanyije n'abandi mu gukora umuganda Nyarwanda.
Ba Ambasaderi bahagarariye Somaliya, Ubuholandi n’Ububiligi mu Rwanda bifatanyije n’abandi mu gukora umuganda Nyarwanda.
I Busogo mu karere ka Musanze, uhagarariye UNICEF mu Rwanda yahakoreye umuganda.
I Busogo mu karere ka Musanze, uhagarariye UNICEF mu Rwanda yahakoreye umuganda.
Aba ni Abanyarwanda baba muri Canada mu muganda wabereye mu ntara za Ottawa, Toronto na Montreal.
Aba ni Abanyarwanda baba muri Canada mu muganda wabereye mu ntara za Ottawa, Toronto na Montreal.
Aba Badage bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho basukuye mu kwitegura imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20.
Aba Badage bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho basukuye mu kwitegura imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20.
Ingabo z'u Rwanda zafatanyije n'abaturage zikora igikorwa cy'umuganda.
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abaturage zikora igikorwa cy’umuganda.
Aba Banyarwanda bakoreye umuganda mu Buhinde, aha ni ahitwa Cubbon Park bahakora isuku.
Aba Banyarwanda bakoreye umuganda mu Buhinde, aha ni ahitwa Cubbon Park bahakora isuku.
Uyu munyamahanga yifatanyije n'Abanyarwanda mu muganda bakoreye i Kigali.
Uyu munyamahanga yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda bakoreye i Kigali.
Aba bakoze umuganda wo gusukura urwibutso rwa Jenoside i Nyamata mu Burasirazuba.
Aba bakoze umuganda wo gusukura urwibutso rwa Jenoside i Nyamata mu Burasirazuba.
Uyu munyakoreya uba mu Rwanda yitabiriye umuganda, aho yahuriye na ba minisitiri Mukantabana na Mushikiwabo.
Uyu munyakoreya uba mu Rwanda yitabiriye umuganda, aho yahuriye na ba minisitiri Mukantabana na Mushikiwabo.
Urubyiruko rw'Abanyarwanda baba Ottawa muri Canada n'abanyamahanga b''inshuti z'u Rwanda nabo bakoze umuganda Nyarwanda, aho bari kumwe n'abahagarariye u Rwanda aho Ottawa.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba Ottawa muri Canada n’abanyamahanga b’’inshuti z’u Rwanda nabo bakoze umuganda Nyarwanda, aho bari kumwe n’abahagarariye u Rwanda aho Ottawa.
Abitwa abamotari bakora umwuga wo gutwara abagenzi nabo baparitse amapikipiki bitabira umuganda ari benshi ku Gisozi ya Kigali.
Abitwa abamotari bakora umwuga wo gutwara abagenzi nabo baparitse amapikipiki bitabira umuganda ari benshi ku Gisozi ya Kigali.
Abanyarwanda baba ahitwa Bangalore mu Buhinde bakoze umuganda bereka abenegihugu uko mu Rwanda abaturage biyubakira igihugu.
Abanyarwanda baba ahitwa Bangalore mu Buhinde bakoze umuganda bereka abenegihugu uko mu Rwanda abaturage biyubakira igihugu.
Kwizera utuye i Nyamirambo nawe yazindutse mu muganda ngo yiyubakire igihugu.
Kwizera utuye i Nyamirambo nawe yazindutse mu muganda ngo yiyubakire igihugu.
Aba banyamahanga nabo bakoze umuganda Nyarwanda.
Aba banyamahanga nabo bakoze umuganda Nyarwanda.
Umuganda Nyarwanda i Pittsburgh muri Amerika.
Umuganda Nyarwanda i Pittsburgh muri Amerika.
Minisitiri Nsengimana Philbert na Nsengiyumva Albert mu muganda n'abaturage b'ahitwa Busogo.
Minisitiri Nsengimana Philbert na Nsengiyumva Albert mu muganda n’abaturage b’ahitwa Busogo.
Uyu munyamahanga yifatanyije n'abo baturanye i Nyamirambo gukora ibikorwa by'umuganda.
Uyu munyamahanga yifatanyije n’abo baturanye i Nyamirambo gukora ibikorwa by’umuganda.
Aha ambasaderi Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Buhinde araganira n'abitabiriye umuganda wabereye Cubbon Park mu Buhinde.
Aha ambasaderi Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Buhinde araganira n’abitabiriye umuganda wabereye Cubbon Park mu Buhinde.
Aba banyamahanga bakoreye umuganda mu karere ka Gasabo mu Rwanda.
Aba banyamahanga bakoreye umuganda mu karere ka Gasabo mu Rwanda.
Uyu ni Umunyasuwedi wakoreye umuganda mu Rwanda.
Uyu ni Umunyasuwedi wakoreye umuganda mu Rwanda.

Amafoto yakusanyijwe na Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uziko abantu babyize neza umuganda wajya ukurura ba Mukera rugendo.

Umuganda uba buri kwzi ukajya ushyirwa kuri internet, hanyuma umunyamahanga uri mugihugu agahitamo aho yumva ashaka kuwukorera, akahagera hagashyirwaho akantu ko kubaha impano ko bahageze nabo bakagira urwibutso.

None se ntiyatega imodoka imujyanayo? ntiyanywa amazi se? aranahafotora ubwo hakaba haramenyekana bikagabanya budget ya RDB ya publicite, n’ibindi n’ibindi.

Umufana yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

NI BYIZA RWOSE , IMANA IDUSABA GUKUNDA IGIHUGU. IMANA IHE UMUGISHA ABITABIRIYE UMUGANDA BOSE , HOSE .
MAY THE GOD OUR FATHER IN HEAVEN BE GLORIFIED

BELOVED ASSUMPTA yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

ibi ni byiza cyane,gukora umuganda nikimwe mugikorwa gihuza abantu kandi bose bagamike ikintu kimwe gukora iciza,
gusa ubutaha abashinzwe ibi bikorwa bajye bibuka umutekano w’intoki n’umutwe bambara imyambaro yabugenewe harimo sefty boot na za groves zabigenewe kuko ndabona harimo no guterura ibiremereye.

kay yanditse ku itariki ya: 1-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka