Abayobozi babiri b’uturere ni bo bonyine barangije manda ebyiri

Abayobozi babiri b’uturere ni bo bonyine babashije kurangiza manda ebyiri kuva mu 2006, ubwo hashyirwagaho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Abayobozi b’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu mu matora ahera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’akarere.

Abayobozi b'uturere 2 gusa ni bo bashoboye gusoza manda 2.
Abayobozi b’uturere 2 gusa ni bo bashoboye gusoza manda 2.

Gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yajyanye no gutora abayobozi bagombaga gukurikirana gahunda zigamije kuvana Abanyarwanda mu bukene mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, buri muyobozi w’akarere yiyemeza ibyo azakora kugira ngo iyo ntego igerweho binyuze mu mihigo.

Kuva icyo gihe uturere twagiye duhabwa ibyangombwa nkenerwa ndetse tunahabwa ingengo y’imari yo kwifashishwa kugira ngo ibyo abayobozi b’uturere bahize bazabigereho, ariko umukuru w’igihugu Paul Kagame ntasibe kubibutsa ko kugira ngo umuntu yese imihigo yiyemeje bisaba ubwitange bukomeye.

Cyakora, nyuma y’igihe gito, bamwe mu bayobozi b’uturere batangiye kwegura nyuma yo kunanirwa kugera ku byo biyemeje. Mu myaka 10 ishize Kangwage Justus uyobora Akarere ka Rulindo na Leandre Karekezi uyobora aka Gisagara ni bo bonyine babashije kurokoka inkundura y’imihigo.

Karekezi avugana na KT Press yavuze mu ntangiriro bitari byoroshye ku buryo nta wakekaga ko yagera kure. Ati “Kuba ngejeje iki gihe ni uko nashyize imbaraga mu gukorera hamwe nk’ikipe. Abatarabashije gukorana nk’ikipe byagaragaraga ko bashobora kugenda.”

Gukorera hamwe nk’ikipe byatumye Akarere ka Gisagara kagumana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako ndetse n’abayobozi babiri bako bungirije barimo na Kayiranga Muzuka Eugene kuri ubu usigaye ayobora Akarere ka Huye.

Imwe mu mbogamizi zikomeye abayobozi b’uturere bahuye na zo muri manda ya mbere ngo ni ugutumirwa mu nama nyinshi zitari ngombwa nk’uko Ladislas Ngendahimana ushinzwe Itangazamakuru muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] abivuga.

Inama zahuzaga abayobozi b’uturere n’abayobozi bo ku rwego rwa za minisiteri zagezeho ziba nyinshi kurusha izo abayobozi b’uturere bakoranaga n’abaturage, nk’uko Karekezi yabibwiye KT Press.

Ibyo ngo byadindizaga imitangire ya serivisi, hakiyongeraho n’ikibazo cya bamwe mu bayobozi b’uturere batashoboye guhuza abakozi bakorana ngo bahangane n’icyo kibazo cy’imitangire ya serivisi, abandi bagakoresha nabi umutungo wa Leta bikaba ngombwa ko begura.

48% by’abayobozi b’uturere bareguye kuva mu 2008

Ngendahimana avuga ko 48% by’abayobozi b’uturere beguye kuva mu 2008, kandi benshi bagasiga uturere dufite ibibazo bikomeye.

Nko mu 2012 ubwo Nyangenzi Bonane wayoboraga Akarere ka Gicumbi yeguraga yasize akarere gafite amadeni menshi, kandi hatagaragara impapuro zigaragaza uburyo kayagiyemo nk’uko Ngendahimana akomeza abivuga.

Mu 2008, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu yaregujwe, mu Karere ka Nyanza ho komite nyobozi yose ireguzwa kubera bene ibyo bibazo.

Muri manda ya kabiri y’abayobozi b’uturere ya 2011-2015 na bwo hagaragaye amakosa ku bayobozi b’uturere, ariko na none MINALOC ikavuga ko hakozwe byinshi byiza ugereranyije n’ibyakozwe muri manda yabanje.

Mu karere ka Rubavu komite nyobozi yose yarasezerewe nyuma yo guha isoko rwiyemezamirimo wagomba kubaka isoko rya kijyambere, akarere kakamwishyura nta kintu arakora.

Rubavu, Komite Nyobozi y'Akarere yari iyobowe na Bahame Hassan yegujwe yose mu ntangiriro za 2015.
Rubavu, Komite Nyobozi y’Akarere yari iyobowe na Bahame Hassan yegujwe yose mu ntangiriro za 2015.

Mu Karere ka Ngoma ho Niyotwagira Francois wari umuyobozi w’akarere yaregujwe nyuma yo kugurisha ubutaka bwari bugenewe gutuzwamo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, mu gihe Murayire Protais wayoboraga Akarere ka Kirehe yegujwe kubera kubuza abaturage kubaza ibibazo byabo abayobozi bakuru.

Abayobozi b’uturere twa Rwamagana na Gatsibo na bo baherutse kwegura kubera kunanirwa kugera ku byo biyemeje, mu gihe mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi abayobozi beguye bakanatabwa muri yombi bakurikiranyweho ikoreshwa nabi ry’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Gusa MINALOC ivuga ko amakosa yagabanutse muri manda ya kabiri, ndetse n’aho yagaragaye akaba yarakozwe n’abantu ku giti cyabo aho kuba komite nyobozi yose nk’uko byagenze muri manda ya mbere.

Inama nyinshi abayobozi b’uturere batumirwagamo zitari ngombwa na zo zaragabanutse, ku buryo nta minisiteri igitumira abayobozi b’uturere mu nama itabanje kubaza MINALOC, ibyo na byo ngo byatumye umusaruro w’iby’abayobozi b’uturere bakora uzamuka.

Nubwo hagiye hagaragara amakosa mu buyobozi bw’uturere benshi bemeza ko uru rwego rwagize uruhare runini mu iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, kuko usanga ibikorwa byinshi byarakozwe binyuze mu mihigo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ni byo: Gisagara Komite Nyobozi yose uko yatowe 2006 igejeje 2015 icyuzuye land I kuri ya myanya (Karekezi Leandre:Mayor, Hategekomana Hesron:VM FED, Uwingabiye Donatille:VM AFSO). Uwahindutse ni E S District ariko nawe azamuka mu ntera: Kayiranga Muzuka watorewe kuyobora Akarere ka Huye.
Mbere yo gusoza Manda ya 2 basohoye igitabo: Gisagara 2006-2015: Imbanzabigwi ku rugamba rw’imihigo.
Munyentwali Cyprien
Tel: 0783572619.

Cyprien MUNYENTWALI yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

Ni byo: Gisagara Komite Nyobozi yose uko yatowe 2006 igejeje 2015 icyuzuye land I kuri ya myanya (Karekezi Leandre:Mayor, Hategekomana Hesron:VM FED, Uwingabiye Donatille:VM AFSO). Uwahindutse ni E S District ariko nawe azamuka mu ntera: Kayiranga Muzuka watorewe kuyobora Akarere ka Huye.

Cyprien MUNYENTWALI yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

Abatowe bazakorane umurava bita ku byifuzo by’abo bayoboye. Bazirinde gushyira inyungu zabo imbere, ikimenyane na ruswa byaranze bamwe mu bo basimbuye.Ibintu bizagenda neza.

Kamali Jean Jules yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

kuyobora kuzima ni ukwitangira abo uyobora

ukuri yanditse ku itariki ya: 14-02-2016  →  Musubize

mujye murebera kuri HE namwe muhakure isomo ryo kumenya ko kuyobora ari ukwitangira abo uyobora atari ukuroha mu nda utubagenewe.

ukuri yanditse ku itariki ya: 14-02-2016  →  Musubize

Nindese wahigura umuhigo yahize nibyo adashoboye

joseph yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Ko dutuye i Nyamasheke akaba nyuma y’aho agendeye nta gikorwa gishya kiyongera kubyo yasize akoze! Uruvuga undi ntirubura.

Ngango yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

turasaba abameya ko bajya bahiga bihwanye nubushobozi bwuturere bayobora murakoze.

gerard yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

UWAYOBORAGA NYAMASHEKE HABYARIMANA JEAN BAPTISTE IYO ATAVA I NYAMASHEKE IBA YARATSE UMURIRO ITONESHA, AKARENGANE MU BAKOZI NARINZI KO ATAKWEGUZWA ARIKO TURASHIMA HE WUMVISHIJE UKO ABATURAGE BA NYAMASHEKE BARIRAGA KUBERA WE!

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka