Umunyarwenya Eric Omondi n’umukunzi we bari mu byishimo byo kwibaruka

Umunya-Kenya wabigize umwuga mu gutera urwenya Eric Omondi n’umukunzi we, umunyamideli akaba umukinnyi wa filime n’umushabitsikazi, Njihia Lynne bari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’umukobwa.

Eric Omondi n'umukunzi we bari mu byishimo byo kwibaruka
Eric Omondi n’umukunzi we bari mu byishimo byo kwibaruka

Ku wa Gatatu, tariki ya 9 Kanama 2023, abo bombi bamaze umwaka urenga bakundana, aya makuru bayatangaje bayanyukije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Eric Omondi yasangiye abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we ye Lynne Njihia wari ufite akanyamuneza ku maso ateruye uyu mwana we w’umukobwa nyuma y’akanya gato akimara kuvuka.

Uyu munyarwenya umaze kubaka izina muri Afurika, yatangaje ko uyu mwana afata nk’indi paje nshya y’ubuzima bw’umuryango we yamwise Princess Kyla Omondi.

Uyu ni umwana wa kabiri kuri aba bombi ariko uwa mbere ntiyabashije kuvuka nyuma y’uko mu mpera za 2022 aribwo batangaje ko imfura yabo biteguraga kwakira bitakunze, kuko inda yaje kuvamo.

Eric Omondi icyo gihe yasabye abakunzi be kumuba hafi muri ibyo bihe bitoroshye we n’umukunzi we banyuragamo ndetse abasaba kubasengera.

Muri Nyakanga 2023, Eric Omondi yatunguye Lynne Njihia ubwo yakoreshaga ibirori byerekana yanagaragarijemo igitsina cy’umwana biteguraga kwibaruka, ndetse asangiza abakunzi be amashusho ku rubuga rwe rwa YouTube.

Iyi videwo ikijya ahagaragara abafana bashimiye kuba Eric Omondi na Lynne bitegura kwibaruka. Gusa icyo gihe yabwiye abakunzi be ko uzifuza kureba isura y’umwana we azabanza akishyura.

Eric Omondi na Lynne Njihia igihe biteguraga kwibaruka
Eric Omondi na Lynne Njihia igihe biteguraga kwibaruka

Muri iyo videwo yo kuri YouTube, uyu munyarwenya yatangaje ko azahishurira isura y’umukobwa we, uwo ari we wese uzavanza kwishyura miliyoni 50 z’amashilingi ya Kenya (Arenga miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda).

Uyu munyarwenya muri Gashyantare uyu mwaka ku munsi w’abakundana wa Saint Valentin nibwo yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Lynne.

Omondi na Lynne bamaze umwaka urenga bari mu rukundo. Bahuye bwa mbere mu 2022 ubwo bombi bahuriraga mu bikorwa bijyanye n’umwuga basanzwe bakora. Aha niho bahise batangira urugendo rwabo rw’urukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka