Mazimpaka Japhet abazaniye igitaramo kizahuza abanyarwenya Mpuzamahanga

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka, uzwi cyane byumwihariko mu Itsinda rya “Bigomba Guhinduka”, ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye cyo gusetsa yise “Upcoming Diaspora Comedy Show” kiri mu bitegerejwe muri uyu mwaka.

Igitaramo Upcoming Diaspora
Igitaramo Upcoming Diaspora

Ni igitaramo Japhet agiye gukora nyuma yo gusoza uruhererekane rw’ibitaramo yakoreye muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, ndetse kikaba igitaramo cya Kabiri agiye gukora mu buryo bwagutse nyuma y’icyo yise “Stupid Experience”.

Igitaramo “Upcoming Diaspora Comedy Show”, giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Japhet wamamaye mu itsinda rya Bigomba Guhinduka we na mugenzi we 5K Etienne, avuga ko itsinda ryabo ntaho ryagiye ahubwo bose bashatse kwagura ibikorwa byabo ndetse buri wese akagerageza gukora indi mishinga hanze ya “Bigomba Guhinduka”.

Ibi kandi byashimangiwe na 5K Etienne ubwo yaganiraga na KT Radio, ubwo yagarukaga kuri filime ye yise ‘Houseman’ yashyize hanze muri uku kwezi.

Japhet yagize ati: “Ngewe ndi Umunyarwenya mu gusetsa abantu ku rubyiniro, na we [5K Etienne] afite umwihariko wo kubikina asetsa abantu, bityo rero dushobora kubihuza byombi ariko buri muntu agakora akurikije ubuhanzi bwe aho bumuyoboye.”

Iki gitaramo kizagaragaramo Josh2Funny, Umunya-Nigera w’umunyarwenya wamamaye mu irushanwa “America’s Got Talent”, hari kandi Doctall Kingsley wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho y’urwenya aherekezwa n’ijambo “This Life No Balance”.

Doctall Kingsley nawe azaba ahanzwe amaso
Doctall Kingsley nawe azaba ahanzwe amaso

Hazaba harimo n’abandi nkaMCA Tricky wo muri Kenya, na Sundiata ukomoka muri Uganda. Ni mugihe abanyarwenya bo mu Rwanda bazafasha Japhet, barimo Babu Joe, Michael Sengazi ndetse na Joshua.

Japhet yakomeje avuga ko abantu bagomba kwitega, kuzacyura ibyishimo kuko ari gutegura iki gitaramo mu buryo bukomeye.

Ati: “Ubunararibonye nagize mu kuzenguruka za Kaminuza, ndetse n’ibitaramo nakoreye hanze y’u Rwanda, ndahamya ko tuzakora ibintu byiza. Naritegute bihagije kandi abantu bazabona n’utundi dushya tuzabatumguza.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka