Itsinda rya Comedy Knights rigiye kwitabira Iserukiramuco ry’i New York

Iserukiramuco ry’urwenya rya New York ni ibirori ngarukamwaka byateguwe na Guilio Gallarotti, umunyarwenya uzwi mu gusetsa abantu ibizwi nka Standup Comedy i New York.

John Muyenzi, Babu na Michael Sengazi bagize itsinda rya Comedy Knights
John Muyenzi, Babu na Michael Sengazi bagize itsinda rya Comedy Knights

Abanyarwenya bazwi cyane nka Tracy Morgan, Wanda Sykes, na Trevor Noah ni bamwe mu bagiye bitabira iri serukiramuco inshuro nyinshi, ndetse rinabafasha kuzamura urwego rwabo.

Babou Joe, umwe mu banyamuryango akaba no mu bashinze itsinda rya Comedy Knights, yavuze ko iri serukiramuco rizabafasha cyane kurushaho kumenyekanisha impano zabo.

Babu Joe na Michael Sengazi bo muri Comedy Knights, nibo bamenyanye bwa mbere na Gallarotti usanzwe utegura iri serukiramuco mu myaka mike ishize binyuze kuri Facebook, ubwo Gallarotti yandikiraga aba bombi abagaragariza ko yumva yifuza kubareba ku rubyiniro bari gusetsa abantu, ndetse nyuma yaje gutumirwa mu gitaramo cya Comedy Knight i Kigali.

Ati “Twahuye na Guilio tunyuze kuri Facebook tuza kumutumira mu gitaramo cya Comedy Knight, twari twahuriyemo. Yaje i Kigali ndetse anitabira icyo gitaramo, anadukorera documentaire.”

Babou avuga ko Gallarotti ubwo yageraga i Kigali yanahafatiye amashusho mbarankuru ku rugendo yagiriye mu Rwanda, ndetse ko urwo rugendo rwe rwatumye ubushuti bwabo burushaho gukomera kuva icyo gihe.

Uyu musore avuga ko bamaze imyaka irenga 13 bagerageza guteza imbere urubuga rw’imyidagaduro, ishingiye ku gusetsa abantu haba mu Rwanda ndetse n’i Burundi.

Ati “Tumaze imyaka irenga 13 tugerageza guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu gusetsa abantu mu Rwanda no mu Burundi, tukanafasha abakizamuka ndetse turashaka no kujya tubategurira amahugurwa.”

Aba basore bafata iri serukiramuco ryo gusetsa ry’i New York rizaba mu Ugushyingo nk’umwanya mwiza wo kubamenyekanisha, ndetse no kurushaho kuzamura ubunararibonye bwabo.

Nyuma yo kumara imyaka irenga icumi agerageza kuzamura uru rwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, Babou yavuze ko iri serukiramuco rizabafasha no gukora ibindi bikorwa ndengamipaka.

Comedy Knight biteganyijwe ko ishobora kuzitabira ibindi birori bikomeye by’urwenya, bya ‘Caravane du rire’ muri Werurwe umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka