Yanga yitabye Imana

Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Yanga yitabye Imana
Yanga yitabye Imana

Inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, amakuru akavuga ko yazize uburwayi, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo.

Nkusi Thomas amaze igihe yarahagaritse ibikorwa byo gusobanura Filimi, ahubwo yari asigaye agaragara atanga ubuhamya ko yahindutse umurokore, ko kumenya Imana byamufashije guhindura imyitwarire ndetse ahitamo no guhagarika aka kazi ke yakoraga ka buri munsi kari kamutunze.

Ubu nta kandi kazi kazwi yakoraga kuko ibikorwa byo gusobanura amafilimi mu Kinyarwanda, byakorwaga n’abandi bantu batandukanye.

Ku mbuga nkoranyambaga hatambutse ubutumwa bw’umubabaro buvuga ku rupfu ry’uyu Nkusi Thomas, witabye Imana bitunguranye, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.

Yanga yamamaye mu gusobanura Filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 na 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

YANGA WE WAGIYE TUKIGUKENEYE IMANA IGUHE IRUHUKO RIDASHIRA NDUMUKUKUNZI WAWE NDI UGANDA

MUHIRE J.BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

RIP BASIRIKARI BACU TUZABAKUMBURA

IRAFASHA EVARISTE yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

IMANA yakireneza yanga twamukundagacyane gusabiteyeagahinda twihanganetwese murirusange ntakundi twabigira

DUSINGIZIMANA Eric yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

yanga bravan imana ibahe kuruhuka amahoro

chantal yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

rip muvand

mutanganywa mupesi yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Yewe biteyagahindapee nimbabyabaye nakundi imana imwakire

Ntirenganya yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

IMANA IMUHE IRUHUKO IDASHIRA YANGA YATUMAZE IRUNGU PE.

FELIX NZABONIMPA yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

akr wasanga iyo dupfuye turya aheza kuko hapfa abeza gusa

izere eddy yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Tanga niwowe watumye nkunda filime kubgo gusobanura kwawe,warumuhanga ariko aragiye,imana Ibane nawe iteka ryose,To God be the glory forever.

Innocent ingabire yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Yewe nihatali twese niyo nzira yanyuma. IMANA imwakire kwl nongaha 🇧🇮 twamukundaga

Joilo yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Imana imwacire mubayo twamukundaga

IRANZI BOSCO yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Yvan Bravan na Nkusi Thomas(YANGA) imana ibakire mubayo urwanda rubuze intwari zikomeye ariko ntakundi muruhukire mumahoro abasigaye mwihangange kandi mukomere kwisi turabagenzi

UWIRAGIYE REVERIEN yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka