Umunyarwenya Kevin Hart yasobanuye icyatumye ubu agendera mu kagare

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kevin Hart, yavuze ko ubu agendera mu kagare k’abantu bafite ubumuga, nyuma y’imvune yagize mu gice cyo mu nda, mu gihe yarimo asiganwa ku maguru n’uwahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’igihugu ya Amerika y’umupira w’amaguru ‘ex-NFL player’. Hart yagize ati "Nagira ngo mbabwire bantu mwese, imyaka 40 burya ni yo nyayo”.

Kevin Hart
Kevin Hart

Hart yavuze ko yifuje ko abafana babimenya bwa mbere ari we ubibabwiye, kuko adashaka kunanirwa kuvuga kandi akiri muzima.

Inkuru dukesha urubuga ‘Explore Entertainment’, ivuga ko muri videwo yasangije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ku wa Gatatu tariki 23 Kanama2023, uwo munyarwenya yasobanuye ko ubu muri iki gihe agenda yicaye mu kagare, kagenewe abantu bafite ubumuga.

Kevin Hart, ubu ufite imyaka 44 y’amavuko, yavuze ko yibuka ko yagerageje gukora “ibintu bimwe by’umusore ukuri muto”.

Avuga ko yashatse gusiganwa ku maguru n’inshuti ye yitwa Stevan Ridley, wahoze ukina mu Ikipe y’igihugu ya Amarika y’umupira w’amaguru, bikarangira agize imvune.

Yagize ati "Bagore namwe bagabo, burya imyaka 40 ni yo, bagabo nshuti zanjye mwese namwe bagore mufite imyaka 40 kuzamura, ntabwo ari umukino. Mwubahe iyo myaka”.

Yagize ati "Niyangije ku gice cyo ku nda, imikaya yo ku gice cyo ku nda narayangije, sinzi ibyo ari ibyo, ariko narabyangije. Ubu sinashobora kugenza amaguru”.

Yavuze ko yifuje ko abafana be bamenya iyo nkuru mbere, bakamenya icyatumye ubu agenda yicaye mu kagare, ndetse akabyerekana mu buryo bwa videwo mbere y’uko Ridley amutanga kubikora.

Yagize ati “Ni uko bimeze mugenzi wanjye. Ubu ni ubuzima. Nasohotse. Maze gusohoka inshuro hagati y’esheshatu n’umunani”.

Zimwe mu nshuti za Kevin Hart zibinyujije kuri urwo rubuga rwa Instagram, zamwifurije gukira vuba, harimo Dwayne Johnson, Steve Harvey ndetse na Will Smith.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NFL ntabwo ari ishyirahamwe ry’umupitlra w’amaguru. Muri US, football ntabwo ari football tuzi iwacu. American Foot ball ni nka rugby iwacu. Naho Ruhago US bayita soccer!

Jean yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka