Tiwa Savage agiye gusohora filime ye ya mbere

Umuhanzikazi akaba n’Umwamikazi mu njyana ya Afro-pop, Tiwa Savage, yatangaje ko yishimye kuba inzozi ze zigiye kuba impamo, agashyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Water and Garri’.

Tiwa Savage agiye gusohora filime ye ya mbere
Tiwa Savage agiye gusohora filime ye ya mbere

Tiwa Savage ukomoka muri Nigeria, avuga ko iyo filime ari ikindi gice cy’ubuzima bwe nyuma yo kuba ari umuhanzikazi umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi filime imaze imyaka ibiri irimo gutunganywa, biteganyijwe ko igomba gusohoka mu mpera z’uyu mwaka. Uyu mugore usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo, akaba ari na we washoye imari muri uyu mushinga wa filime, azayigaragaramo nk’umukinnyi w’imena.

Iyi filime yayobowe na Meji Alabi, usanzwe umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi. Tiwa Savage mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo yatangaje ko ari gufata amashusho ya filime ye.

Iyi filime, Tiwa Savage azakinamo atunganya imideli aho yayitunganyirizaga muri Amerika, gusa akazagaruka ku ivuko muri Afurika maze agatangira guhangana n’icyaha yasize ahakoreye.

Ku rubuga rwa Instagram, uyu mubyeyi w’umwana umwe yatangaje ko iyi filime izasohoka hifashishijwe urubuga ruri mu zikomeye ku Isi rwa Prime Video, kandi ikazerekanwa mu bihugu birenga 240.

Yagize ati “Nshimishijwe cyane no kubamenyesha ko filime yanjye ya mbere ‘Water and Garri’ izasohoka uyu mwaka binyuze kuri Prime Video, kandi ikerekanwa mu bihugu birenga 240 ku Isi.”

Tiwa Savage avuga ko iyi filime imaze imyaka ibiri itunganywa, kuri we niramuka igiye hanze azaba ari ikintu cy’ingenzi yishimira, azaba agezeho mu buzima bwe.

Yashimangiye kandi ko abifata nk’umugisha kuba yarakinnye muri iyo filime ye, ari umukinnyi w’imena ndetse akaba yaranagize uruhare rukomeye mu itunganywa ryayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka