Schwarzenegger yatawe muri yombi azira kutamenyekanisha imisoro

Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye muri filime ku izina rya Komando, yatawe muri yombi n’inzego za gasutamo ku kibuga cy’indege cya Munich mu Budage azira kunanirwa kumenyekanisha imisoro y’isaha ihenze yafatanywe yo mu bwoko bwa Audemars Piguet.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, nibwo uyu mugabo wigeze kwegukana ibihembo by’umugabo wubatse umubiri kurusha abandi yamaze amasaha arenga abiri afunzwe n’inzego za gasutamo zo mu Budage ubwo yari ahanyuze avuye i Los Angeles muri Amerika agiye muri Austria (Otrishiya) ari naho afite inkomoko, nk’uko umuvugizi w’ibiro bikuru bya gasutamo i Munich yabwiye ikinyamakuru dpa.

Schwarzenegger w’imyaka 76, bivugwa ko nyuma yo kutamenyekanisha imisoro y’iyo saha ihenze yari afite mu mitwaro yari yitwaje, yahise atabwa muri yombi na gasutamo y’u Budage ashinjwa ibyaha byo kunyereza imisoro.

Ikinyamakuru cyo mu Budage Bild cyatangaje ko Schwarzenegger wigeze gutorerwa manda ebyiri nka guverineri wa leta ya California muri Amerika, cyatangaje ko nyuma yo kutagaragaza imenyekanishamusoro w’iyo saha yari yafashe umwanzuro wo kuyisiga, ikibazo cyayo kikazakurikiranwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi .

Umuvugizi wa gasutamo yavuze ko ikintu cyose gifatwa nk’igicuruzwa iyo kigumye ku butaka bw’igihugu cyo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kigomba kwishyurirwa imisoro n’amahoro ndetse bikaba bireba buri wese.

Ikinyamakuru cya CNN, kivuga ko nubwo byari bimeze bityo, Schwarzenegger atigeze asabwa kuzuza urupapuro rwo kumenyekanishirizaho imisoro ndetse ko n’ibibazo byose yabajijwe n’abakora muri gasutamo y’u Budage yabisubije.

"Yemeye gukorana n’inzego za gasutamo ndetse n’intambwe yose yasabwaga gutera yarabyubahirizaga. Byari ibintu bisekeje, byavamo filime y’urwenya y’umupolisi."

Bivugwa ko Schwarzenegger, yemeraga kwishyura imisoro y’iyo saha ariko biba ikibazo kuko icyuma kibikurizwaho amafaranga (Credit Card Machine) abashinzwe imisoro bananiwe kugikoresha mu gihe kingana n’isaha yose kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kumujyana kuri banki basanga zafunze bamusaba kuyabikuza yifashishije icyuma cyo kuri iyo banki ariko nabwo basanga hari ingano y’amafaranga kidashobora kurekura.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo bari basubiye kuri gasutamo yo ku kibuga cy’indege aho yari yafatiwe, umwe mu bayobozi yazanye Credit Card Machine nshya maze uyu mugabo w’icyamamare mu gukina filime abasha kwishyura iyo misoro.

Ikinyamakuru Bild kivuga ko Schwarzenegger yabwiye inzego za gasutamo ko yari yerekeje muri Austria (Otrishiya) muri cyamunara aho yagombaga kugurishiriza iyo saha, amafaranga avuyemo akajya mu bikorwa by’abagiraneza bigamije kurengera ibidukikije no kwita ku mihindagurikire y’ikirere.

Schwarzenegger kandi ngo yateganyaga no kwitabira imikino yo gusiganwa ya Skii izwi nka Hahnenkamm skii race mu gace ka Kitzbühel mu misozi miremire yo muri Austia (Otrishiya).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka