Mr Ibu yitabye Imana

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, yitabye Imana ku myaka 62, azize indwara y’umutima aguye mu bitaro bya Evercare Hospital aho yari arwariye.

Mr Ibu yitabye Imana azize indwara y'umutima
Mr Ibu yitabye Imana azize indwara y’umutima

Amakuru y’urupfu rwa Mr Ibu yamenyekanye mu masaha y’umugoroba ku wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, nk’uko byatangajwe na Emeka Rollas, Perezida w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Sinema muri Nigeria.

Mu butumwa yageneye abakinnyi ba Sinema muri icyo gihugu, ndetse n’Abanya-Nigeria muri rusange yagize ati “Ndabatangariza n’agahinda kenshi ko Mr Ibu yitabye Imana. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro.”

Mr Ibu yitabye Imana nyuma y’igihe yamaze ahanganye n’uburwayi bwo kuvura kw’amaraso ku bice by’amaguru, byatumye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize abaganga bafata umwanzuro wo kumuca akaguru.

Mr Ibu ntazibagirana kubera uburyo yakinaga filime zasetsaga abantu
Mr Ibu ntazibagirana kubera uburyo yakinaga filime zasetsaga abantu

Muri Nyakanga 2023, John Okafor yizihije isabukuru y’imyaka 40 yari amaze atangiye gukina filime, ndetse yatangaje icyo gihe ko kuva atangiye uyu mwuga ayari amaze gukina filime zirenga 200.

Muri filime zakunzwe yakinnye harimo iyo yamenyekaniyemo cyane yitwa ‘Mr Ibu and His Son’, ari kumwe na Chinedu Ikedieze, ‘Police Recruit’, ‘9 Wives’, ‘A Fool at 40’, ‘Ibu in Prison’ n’izindi nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

My God Mungu Wa mbinguni Mr Ibu Amekufa RIP Mr Ibu Safali njema

Wage Shine Posts yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Uyu mugabo yali icyamamare ku isi hose.Ariko Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

masabo yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka