Mr Ibu ntiyaciwe amaguru yombi

Umuryango wa John Okafor, wamamaye muri sinema ya Nigeria (Nollywood), ku izina rya Mr Ibu, wahakanye amakuru y’ibihuha amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu mugabo yaciwe amaguru yombi.

Mr Ibu ntiyaciwe amaguru yombi
Mr Ibu ntiyaciwe amaguru yombi

Guhakana ayo makuru yavugwaga ku buzima bwa Mr Ibu, bibaye mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize ibinyamakuru byatangaje ko uyu mugabo agiye kubagwa ukundi kuguru mu kurokora ubuzima bwe.

Uyu muryango kandi wamaganye ibindi bihuha byavugwaga ko ibibazo byose by’ubuzima Mr Ibu akomeje guhura nabyo, biterwa n’indwara ya diyabete.

Ibi byose bikubiye mu itangazo uyu muryango washyize hanze, mu ntangiriro z’iki cyumweru barinyujije kuri Instagram ya Mr Ibu.

Ati “Turashaka gukosora ibyo abantu bakomeje kumva nabi bakuye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, byerekeye uko ubuzima bwa Papa wacu bumeze.”

Ati “Icya mbere, turashaka kubabwira ko papa wacu ataciwe amaguru yombi, ahubwo ko ari kumwe gusa.”

Uyu muryango ahubwo uvuga ko ku nshuro ya mbere ubwo Abaganga babagaga akaguru ka Mr Ibu, aho bakabagiye basanze bagomba kuhongera kuko babonaga bitamufasha ku bibazo afite by’ubuzima bwe.

Bakomeza bagira bati “Ku nshuro ya mbere ubwo yabagwaga ntabwo byakemuye rwose ikibazo cy’ubuzima yari afite, ku buryo abaganga bagombaga kongera kubaga kuri kwa kuguru kugira ngo tutazisanga tumubuze.”

Uyu muryango kandi waboneyeho no guhakana Amakuru yose yavugwaga ko ibibazo by’ubuzima bwa Mr Ibu, biterwa no kuba arwaye diabetes, ahubwo ko yagize ibibazo by’imitsi iyobora amaraso n’ibindi bibazo by’ubuzima byatumye biba ngombwa ko bamuca akaguru.

Bashimye byimazeyo kandi Abanya-Nigeria ku bw’uruhare rwabo n’ubufasha batahwemye kubaha, haba ku bifatika birimo namafaranga kugira ngo umubyeyi wabo yongere kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka