Ishimwe Sandra wamenyekanye nka Nadia muri City Maid yayisezeyemo

Ishimwe Sandra wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid, akina yitwa Nadia, ntazongera kuyigaragaramo.

Mu itangazo yashyize hanze, tariki 15 Ukuboza 2023, Sandra yahamije ko yasezeye gukina muri iyi filime kubera ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment.

Muri iryo tangazo hari aho agira ati “Mbandikiye mbasangiza isozwa ry’urugendo rwanjye muri filime y’uruhererekane izwi nka City Maid aho mwamenye nka Nadia.”

Yakomeje agira ati: “Guhera kuri season ya 29 Nadia mwakunze ntazongera kuyigaragaramo ku bw’impamvu tutumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment.”

Nadia yari umwe mu bafite abafana benshi muri City Maid
Nadia yari umwe mu bafite abafana benshi muri City Maid

Sandra yamaze impungenge abamukunze muri iyi filime, abamenyesha ko atavuye muri sinema, ahubwo ko hari byinshi abahishiye, abasaba gukomeza kumushyigikira.

Mu 2022, Ishimwe Sandra yasohoye filime ye bwite yise ‘Umubi’ ahuriyemo n’abavandimwe be, ndetse ikaba irimo n’umubyeyi wabo yakinwe mu bihe bya Guma mu Rugo.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi hamurikwagaho iyi filime ‘Umubi’ uyu mukobwa yavuze ko igitekerezo cyo gukina iyi filime cyaturutse kuri musaza we witwa Kevin Ganza Busigo, akaba imfura mu muryango wabo.

Iyo filime ya Ishimwe, ikaba yarakozwe ishingiye ku nkuru mpimbano y’umuryango ufite umubyeyi w’umugabo wayobotse inzira ya sekibi, agatanga n’umukobwa we waje kwitaba Imana mu buryo butunguranye.

Ishimwe Sandra ni umwe mu bakobwa bamaze igihe kinini muri sinema nyarwanda ndetse wagiye yiyongerera igikundiro bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza cyane ubwo yakinaga muri City Maid, yamaze gusezeramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka