Filime ivuga ku mateka ya Bob Marley yashyizwe ahagaragara

Umunya-Jamaica Robert Nesta Marley wamamaye mu njyana ya Reggae ku izina rya Bob Marley yakorewe filime igaruka ku mateka ye mu bikorwa bya muzika no hanze yabyo ndetse n’uruhare yagize mu kwimakaza urukundo yifashishije iyi njyana.

Abahanga bemeza ko ubuzima bwa Bob Marley bwabayemo byinshi abantu batazi
Abahanga bemeza ko ubuzima bwa Bob Marley bwabayemo byinshi abantu batazi

Iyi filime yamurikiwe abakunzi be mu mpande z’isi yose tariki 14 Gashyantare 2024, yitirirwa imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, “One Love”.

Bob Marley yavutse tariki 6 Gashyantare 1945, avukira mu gace ka Nine Miles ho muri St. Ann mu gihugu cya Jamaica. Tariki ya 11 Gicurasi 1981, nibwo ku isi hasesekaye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe ku myaka 36 aguye i Maimi ho muri Florida muri Amerika.

Iyi filime igaruka ku mateka y’ubuzima bwe, yakozwe na sosiyete ya Brad Pitt yitwa B B Entertainment, ikaba ikinamo Ben-Adir nka Bob Marley na Lynch wakinnye ari umugore we Rita. Iyi filime yakozwe igamije kwerekana ubuzima bwe hanze ya muzika ndetse n’ubutumwa yasakazaga mu bihangano bye, burimo amahoro, urukundo n’ubumwe.

Umwongereza Ben-Adir ni we wakinnye yitwa Bob Marley
Umwongereza Ben-Adir ni we wakinnye yitwa Bob Marley

Bob Marley wari umwanditsi ndetse n’umuririmbyi ukomeye mu njyana ya Reggae ku rwego mpuzamahanga, yatangiye umuziki mu 1962 aho yamamaye cyane mu 1970. Yakoze kandi Albumu 11 muri izo hakaba harimo indirimbo zakunzwe cyane nka “One Love” yanitiriwe iyi filime ye.

Uyu kandi mu muziki we wose yari Rastafari, aho yarangwaga n’imyizerere ifite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia ku Mwami Haile Selassie.

Umwongereza Kingsley Ben-Adir wakinnye mu ishusho ya Bob Marley, yavuze ko guhabwa agaciro ko gukina mu ishusho ya Bob Marley byatumye yiyumva mu bundi buryo nk’umuntu uri mu buzima bw’ukuri butari filime, no kumva neza koko uwo Bob Marley yari we, mu buzima bwe bwite ndetse n’uburyo yafatwaga n’abantu.

Ati: “Ibintu byose namenye ku buzima bwa Bob Marley, nabimenye umunsi mpura n’abo mu muryango we bari kunganiriza bimwe mu bijyanye n’amateka ye. Ubwo twari kumwe ibyo bambwiye byahitaga binjyana mu buzima bwe bikanyumvisha uwo yari we nk’umuntu koko. Byose byari bishya, ibyo namumenyeho byose byari bishya.”

Abatekereje gukora iyi filime, na bo bavuga ko hakiri byinshi ku buzima bwa Bob Marley umaze imyaka 43 yitabye Imana, byo kugaragariza abantu ndetse n’abakunzi be nubwo hari ibitabo birenga 500 byanditswe ku mateka ye.

Iyi filime ku buzima bwa Bob Marley, yakozwe ku bufatanye n’umuryango we, ndetse abahungu be barimo Ziggy Marley na Rohan Marley bagizemo uruhare mu rwego rwo guhagararira umubyeyi wabo.

Lashana Lynch yakinnye ari Rita, umugore wa Bob Marley
Lashana Lynch yakinnye ari Rita, umugore wa Bob Marley

Reinaldo Marcus Green wayoboye iyi filime yavuze ko ubuzima bwa Bob Marley bukungahaye ku mateka akubiyemo byinshi abantu batamenye, bityo ko abantu bagomba kwitegura kureba ibyo batari bazi.

Yagize ati: “Hari byinshi byo kuvumbura ku buzima bwe [Bob Marley], ni umuntu ukize ku mateka, umuziki we k uburyo hakiri byinshi bitaravumburwa.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Ben-Adir wakinnye nka Bob Marley, kwishyira mu mwanya we byari ihurizo rikomeye, gusa umuryango ukimara kumuha uburenganzira bwose nk’umuntu babona wabyitwaramo neza, byabaye icyo yise igitangaza.

Yagize ati: “Kingsley yakoze akazi gakomeye. Ndashaka gusobanura ko byatunguye abantu bose!”

Umuhungu wa Bob Marley, Ziggy Marley yunze mu rya Marcus Green, avuga ko ubwo iyi filime bayerekaga Abanya-Jamaica bakunze cyane Ben-Adir mu buryo bukomeye.

Naho Rohan Marley we yagize ati: “Abanya-Jamaica ubundi ni bo bantu banenga cyane ikintu icyo ari cyo cyose, murabizi. Buri gihe baba bafite icyo kuvuga, gusa iyo rero bavuze ko ikintu ari cyiza, ntakabuza kiba ari cyiza rwose.”

Filime ya “Bob Marley: One Love” mbere y’uko imurikirwa isi muri rusange, yabanje kwerekanwa mu bihugu bimwe na bimwe birimo u Bwongereza.

Bob Marley yatangaga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n'amahoro n'urukundo no kwirinda amacakubiri
Bob Marley yatangaga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n’amahoro n’urukundo no kwirinda amacakubiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka