Angelina Jolie na Brad Pitt bagiye guhabwa gatanya bategereje imyaka irindwi

Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we William Bradley Pitt, bakaba n’ibyamamare muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye guhabwa gatanya basabye mu myaka irindwi ishize.

Mu 2016 nibwo Angelina Jolie yasabye gutandukana na Brad Pitt, gusa mu buryo bwemewe n’amategeko ntabwo yahise ayihabwa bitewe n’ibyangombwa bijyanye n’imitungo bombi basabwaga gutanga byari bitaraboneka.

Angela Jolie na Brad Pitt, nubwo bamaze igihe baratandukanye, basanzwe bafitanye abana batandatu barimo Maddox w’imyaka 22, Pax ufite imyaka 20, Zahara w’imyaka 19, Shiloh w’imyaka 17 ndetse n’impanga Knox na Vivienne zifite imyaka 15.

Iyi couple yahigaga izindi muri Hollywood, urukundo rwabo rwatangiye ubwo bahuriraga mu ifatwa ry’amashusho ya filime bakinanye yitwa “Mr and Mrs Smith” ubwo hari mu 2004, baza gufata umwanzuro wo kubana mu 2014.

Angelina yasabye ubutane na Brad Pitt muri Nzeri 2016, nyuma y’uko ashinjije uyu mugabo ibikorwa by’ihohoterwa bishingiye ku mubiri no mu magambo ndetse n’ihohoterwa yakoreye abana babo ubwo bari mu ndege. Gusa ariko ibyo byose Brad Pitt yagiye abihakana.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko kugeza ubu ibyangombwa byose byasabwaga Brad Pitt w’imyaka 60 ndetse na Angelina Jolie w’imyaka 48, byamaze kuboneka hakaba hasigaye gutandukana byemewe mu mategeko.

Angelina aherutse gutangaza ko muri iyo myaka irindwi ishize atandukanye na Brad Pitt yabayeho adafite ubwisanzure kugeza ubwo yatinyaga kugira aho ajya kubera n’itangazamakuru ryabaga ritamworoheye we n’abana be.

Ati: “Ibyo ni bimwe mu byabaye nyuma yo gutandukana na Brad Pitt, natakaje ubushobozi bwose bwo kubaho no kugira aho ntemberera mu bwisanzure.”

Yavuze ko ibibazo bye bya gatanya na Brad Pitt nibimara gukemuka azimukira muri Aziya, kuko ubuzima bwo muri Amerika byumwihariko I Hollywood butamworohera.

Yagaragaje kandi ko we n’abana be bakeneye ahantu n’umwanya kugira ngo babashe gukira no komora ibikomere byakuriye itandukana ry’ababyeyi babo bitewe n’uburyo sosiyete itababaniye. Agira ati: “Hari ibintu dukeneye gukira. Bityo rero tugomba gukira”.

Angelina Jolie yatangaje ko muri ibyo bihe bikomeye yanyuzemo abana be bakomeje kumuba hafi kuko abafata nk’inshuti ze. Ati: “Ni abantu ba hafi kuri njye n’ubuzima bwanjye, kandi ni inshuti zanjye magara. Turi abantu barindwi batandukanye cyane, izo ni zo mbaraga zacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NUBUNDI HATANDUKANA ABAKUNDANYE.

KARIRE ANGE yanditse ku itariki ya: 14-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka