Abana ba Mr Ibu barashinjwa gushaka kunyereza arenga Miliyoni 76Frw yo kumuvuza

Polisi ya Nigeria, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe iperereza n’ubutasi (FCID) muri Leta ya Lagos, yatangaje ko yataye muri yombi Oyeabuchi Daniel Okafor na Jasmine Chioma Okekeagwu, abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama Naira (Arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.

Mr Ibu
Mr Ibu

FCID mu itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko gutabwa muri yombi kw’aba bana ba Mr Ibu, byaturutse ku kirego cyatanzwe na Stella Maris Chinyere Okafor, umugore wa Mr Ibu abinyujije muri Diamond Waves Law yunganira abantu mu mategeko.

Polisi yatangaje ko aya manyanga yo kunyereza ayo mafaranga, abana babiri b’abahungu ba Mr Ibu babifashijwemo n’umukobwa yareraga witwa Jasmine Chioma.

Muri iryo tangazo, Polisi yagize iti “Ku ya 6 Nzeri 2023, Diamond Waves yakiriye ikirego mu izina rya Stella Maris Chinyere Okafor aho yaregaga Onyeabuchi Daniel Okafor, Valentine Okafor, bombi bakaba ari abahungu ba John Ikechukwu Okafor (Alias Mr Ibu) na Jasmine Chioma Okekeagwu, bivugwa ko bacuze umugambi wo gushaka kuriganya Mr Ibu yari mu bitaro arwaye.”

Mu Ukwakira 2023, nibwo Mr Ibu abinyujije kuri Instagram ye yasabye Abanya-Nigeria kumufasha akabona amafaranga yo kujya kwivuriza hanze ya Nigeria, kugira ngo abashe kubona ubuvuzi buruseho kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite cyanatumye bamuca akaguru.

Polisi yagaragaje ko mu iperereza ryakozwe ryerekanye ko mu rwego rwo gutera inkunga uyu mukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, hatangijwe ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yagombaga guturuka mu bantu batandukanye bifuzaga gufasha Mr Ibu, ndetse agashyirwa kuri konti ya banki yari yafungurijwe icyo gikorwa.

Umugore wa Mr Ibu, Stella Maris Chinyere Okafor, bivugwa ko yabanje gucunga amafaranga yatangwaga n’abagiraneza, akajya yishyura ibisabwa kwa muganga ndetse no gutunga umuryango. Icyakora, ngo aba bahungu ba Mr Ibu bafatanyije na Jasmine Chioma Okekeagwu bamuteye ubwoba ndetse bamubuza amahwemo bamutwara telefone ya Mr Ibu, maze binjira mu makuru y’iyo konti.

Umuvugizi wa FCID, ASP Mayegun Aminat, yasobanuye uburyo aba bombi bashyize application ya banki muri iyo telefoni ya Mr Ibu, maze biyoherereza amafaranga akoreshwa muri Nigeria angana na Miliyoni 55.

Polisi itangaza kandi ko yasanze umwe mu bahungu ba Mr Ibu ari we Okafor na Jasmine, banditse mu buryo bw’uburiganya mu gitabo cy’abashyingiranywe mu gace ka Ikoyi, ndetse bakaba bari biteguye guhita bacika bakajya gutura mu Bwongereza.

Polisi yatangaje kandi ko aba bana ba Mr Ibu baje gushyira ya application ya banki muri telefone y’umwe muri bo mu rwego rwo gutegura bitonze imigambi yabo y’uburyo bwo kuriganya ayo mafaranga ndetse banahanagura amakuru yose yerekeranye n’iyo konti muri telefone ya Mr Ibu.

Byatangajwe kandi ko Jasmine Chioma Okekeagwu na Onyeabuchi Daniel Okafor bakurikiranyweho icyo cyaha, bari bafite gahunda yo guhungira mu Bwongereza bagacika inzego z’umutekano.

Hagati aho, dosiye y’aba yamaze koherezwa mu biro by’ubushinjacyaha kugira ngo bukurikirane iby’iki kirego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka