5K Etienne agiye gusohora filime igaruka ku kamaro k’abakozi bo mu rugo

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne mu itsinda ry’urwenya, Bigomba Guhinduka, agiye gushyira hanze filime ye yise ‘Houseman’ izajya ivuga ku kamaro k’abakozi bo mu rugo n’uburyo abakoresha bakwiye kubafasha.

5K Etienne agiye gusohora filime igaruka ku kamaro k'abakozi bo mu rugo
5K Etienne agiye gusohora filime igaruka ku kamaro k’abakozi bo mu rugo

‘Houseman’ ikaba ari filime ivuga ku mukozi wo mu rugo wagiye akora mu ngo zitandukanye, hakaba hari aho yakoze bakamugirira akamaro bamufasha no gusubira mu ishuri, bigatuma na we agira imitekerereze yagutse.

5K Etienne yamenyekanye cyane mu rwenya, ariko si ubwa mbere yinjiye muri sinema Nyarwanda kuko yamaze igihe kinini akina muri filimi y’uruhererekane ‘City Maid’, aho yari umukozi wo mu rugo.

Ubwo yari mu kiganiro Dunda Show cya Kt Rwadio, 5K Etienne yavuze ko iyi filimi ‘Houseman’ yayikoze agamije kwerekana akamaro umukozi wo mu rugo afite, ndetse n’uburyo abakoresha be bari bakwiye kumufasha gutegura ubuzima bwe buri imbere, kuko nawe aba afite inzozi nyinshi aba atekereza kuzageraho mu gihe kuri imbere.

Yagize ati “Usanga hari nk’umwana w’umukobwa ufite imyaka 18, ari umukozi wo mu rugo, iyo urebye mu myaka itanu iri imbere azaba afite imyaka 24 akeneye na we kujya kubaka umuryango we, ariko nk’abakoresha bagiye bareba indi mpano umukozi afite bakamufasha kuyishyira mu bikorwa biba byiza.

Yakomeje agira ati “Aramutse afashijwe nyuma yimirimo yose aba yakoze, akaba yakwiga imashini yo kudoda akazahabwa seretifika, byazamufasha kuzava mu kazi ko mu rugo na we afite undi murimo ashobora gukora ukazamutunga n’umuryango we mu bihe bizaza.”

Uyu musore uretse kuba uyu munsi agiye gutangira gushyira hanze filime ye bwite, akina muri ‘City Maid’ igice yakinaga nk’umukozi wo murugo, kiri mu byo abantu bakundaga, ndetse biri no mu byatumye ashyira imbaraga mu kubikomeza mu buryo bwagutse.

5K Etienne na Mazimpaka Japhet bashinze itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’, bamaze igihe batangiye imishinga aho buri wese ari gushyira imbaraga mu kurushaho guteza imbere ibyo ashoboye, ariko bagakomeza gukorera hamwe nk’itsinda.

Yashimangiye kandi ko iyi filime ye igamije no gufasha kuzamura n’abandi bafite impano bakarushaho kwigaragaza.

Filime ‘HouseMan’ izaba ari uruhererekane aho kugeza kuri ubu, season ya mbere yose yamaze kurangira ikaba ifite uduce 24. Izaba igaruka ku nkuru y’umukozi wo mu rugo ariko waminuje akajya gukora aka kazi byo gushaka amaramuko.

Iyi filime izatangira kwerekanwa ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, ari na wo munsi izajya itambukaho, isaa tatu n’Igice z’ijoro (21h30), ikazajya itambuka kuri TV10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka